skol
fortebet

Bimenyimana Bonfils Caleb yamaganye abavuze ko yagarutse muri Rayon Sports

Yanditswe: Monday 11, Feb 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wahoze akinira Rayon Sports,Bimenyimana Bonfils Caleb yamaze kunyomoza amakuru yavugaga ko yamaze kugaruka mu Rwanda kubera ko atabashije kwerekeza mu ikipe yo muri Latvia yamushakaga.

Sponsored Ad

Caleb yabwiye Radio Flash FM ko akiri muri Vancouver muri Canada,aho umuryango we utuye ataragera muri Latvia ndetse ibivugwa ko yaba agiye kugaruka muri Rayon Sports ari ibinyoma byambaye ubusa.

Yagize ati “Ibiri kuvugwa ko ndi mu Rwanda sibyo kuko ubu ndi Vancouver mu muryango wanjye.Ndi kumwe na Manager wanjye,twarajyanye.Ubuzima bumeze neza,ndakora imyitozo bisanzwe.Ndi gushaka uko nabona icyemezo cyo gukora,nicyo cyantindije.Ndi gushaka iki cyangombwa kuko iyo uciye aha nta Visa bagusaba ni icyangombwa kikwemerera gukora gusa.Abavuga ko bambonye mu Rwanda sibyo kuko ikipe twararangizanyije igisigaye n’ukuyerekezamo.”

Caleb yerekeje mu ikipe ya Riga FC yo muri Lativia bivugwa ko azasinyira amasezerano y’amezi 6 nyuma agahita yerekeza mu Budage.

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo haje ibihuha bivuga ko Caleb yamaze kugaruka mu Rwanda ndetse hari umuntu wavuze ko yamubonye ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa