skol
fortebet

Bimenyimana Bonfils Caleb yasezeye neza ku bafana ba Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 27, Jan 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Rayon Sports,Bimenyimana Bonfils Caleb yamaze gusezera ku bafana ba Rayon Sports yari amaze igihe aha ibyishimo bya ruhago binyuze mu kubatsindira ibitego.

Sponsored Ad

Uyu murundi wari umaze kumenyera mu Rwanda,yasezeye ku bafana ku munsi w’ejo ubwo yari amaze gufasha Rayon Sports gutsinda Etincelles FC ibitego 2-0 birimo n’igitego cyiza cyane yatsinze.

Nkuko yabitangrije kuri status ya WhatsApp ye,Bimenyimana yavuze ko Rayon Sports ari nk’umuryango we, kandi nta mwana usezerera iwabo.

Yagize ati " Nta byinshi navuga kuri Rayon Sports, yambereye umuryango mwiza ntazibagirwa nzahora nyibuka, sinavuga ngo bye mu rugo ngiye kugerageza ahandi nibyanga nzagaruka kuko hano ni mu rugo mwarakoze kuri byose mwankoreye."

Ndashima mu bihe byose nabaye muri Rayon Sports urukundo abayobozi, abakinnyi dukinana n’abafana ba Rayon Sports ibyo ndabibashimira. Ndashaka kubamenyesha ko ngiye ahandi ariko aha ngaha Ni mu rugo sinsezeye bivuze ko tutazongera kubonana, aka kanya ntabwo turi kumwe ariko munsabire kuko aho ngiye ni ku rwego rwo hejuru bizagende neza nk’uko byagenze muri Rayon Sports nanjye nzabasabira twese bigende nk’uko tubyifuza.”

Bimenyimana wageze muri Rayon Sports mu mwaka ushize,ntiyahise yigarurira imitima y’abafana nkuko yabyifuzaga,ariko umwaka w’imikino ujya kugera ku musozo yari amaze kwerekana ko ari rutahizamu ukomeye kuko ari we watsindiye Rayon Sports ibitego by’ingenzi byayifashije kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup.

Bimenyimana wahagaritswe imikino myinshi muri iyi shampiyona y’uyu mwaka,yari amaze gutsindira Rayon Sports ibitego 7 muri shampiyona,agiye gukinira ikipe ya Riga FC yo muri Latvia mu gihe kingana n’imyaka itatu akaba azagenda ku munsi wo kuwa Mbere.Rayon Sports na Riga FC zamaze kumvikana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa