skol
fortebet

Bimenyimana Bonfils Caleb yihaye intego ikomeye muri uyu mwaka w’imikino

Yanditswe: Monday 22, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Rayon Sports uhagaze neza cyane,Bimenyimana Bonfils Caleb yatangaje ko uyu mwaka agiye guharanira kutazongera kuva mu kibuga adatsinze igitego.

Sponsored Ad

Nyuma yo gufasha Rayon Sports gutsinda Etincelles FC igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino,Caleb yabwiye abanyamakuru ko uyu mwaka agiye guharanira kutazongera kuva mu kibuga adatsinze dore ko intangiriro z’umwaka wa mbere amaze muri Rayon Sports watangiye nabi.

Caleb yavuze ko atazongera kuva mu kibuga adatsinze

Yagize ati “Nka rutahizamu akazi kanjye ni ugutsinda ibitego.Uyu munsi nishimiye ko natsinze igitego n’ikipe yanjye igatsinda.intego zanjye uyu mwaka ni ukudasohoka mu kibuga ndatsinze igitego.Nzakora ibishoboka byose kugira ngo ntsinde ibitego byinshi.Sinzi ngo nzatsinda bingahe,ariko nizeye ko nzatsinda ibitego byinshi.”

Nubwo Caleb ashakwa n’amakipe menshi arimo Gor Mahia na Enyimba FC,yavuze ko agifitiye Rayon Sports amasezerano ndetse ashaka gukomeza kuyitsindira ibitego muri iyi shampiyona yatangiye mu Cyumweru gishize.

Caleb yitezwe cyane mu mukino Rayon Sports igomba kwakira Mukura VS ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa