skol
fortebet

Bimwe mu bintu by’ingenzi wamenya kuri Tour du Rwanda kuva ibaye mpuzamahanga kugeza ubu

Yanditswe: Saturday 04, Aug 2018

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe abanyarwanda bahanze amaso kongera kubona irushanwa rikurikiranwa kurusha ayandi yose mu Rwanda,Tour du Rwanda,gutegereza kwabo kurarangiye kuko ku munsi w’ejo aribwo iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 10 rizatangirira I Rwamagana,aho amakipe 15 azakubana kakahava ashaka kwambara wa mwenda umaze kubaka izina w’umuhondo.

Sponsored Ad

Iri siganwa rizeguruka mu Ntara zose z’u Rwanda rizatangira ku munsi w’ejo tariki 5 Kanama risozwe tariki 12 Kanama 2018 aho rizitabirwa n’abakinnyi 80 bakomoka ku migabane yose y’Isi, bazaba bakinira amakipe 15.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 10,ni irya nyuma ryo ku rwego rwa 2.2 aho abakinnyi bazasiganwa ibirometero bikabakaba 900 km.

Nkuko amateka abivuga,Tour du Rwanda yatangiye mu mwaka wa 1988, yitabirirwa n’ abakinnyi bakinaga mu Rwanda mu makipe atandukanye arimo ikipe ya Rwamagana, ikipe ya Huye, ikipe ya Ruhengeri, ikipe ya Cine El may, aho buri kipe yabaga igizwe n’abakinnyi 6.

Mu mwaka wa 2008 nibwo FERWACY yatangaje ko hagiye kuba impinduka muri Tour du Rwanda aho yari igiye kuva ku rwego rwo hasi ikajya ku rwego mpuzamahanga rwa 2.2 ndetse amakipe akomeye hirya no hino ku isi akayitabira.

Areruya,Nsengimana na Ndayisenga Valens nibo banyarwanda begukanye Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga 2009

Tour du Rwanda ya mbere yakinwe ari mpuzamahanga yakinwe 2009 yitabirwa n’ amakipe atandukanye yo ku mugabane wa Afurika,ayo ku mugabane w’ i Burayi n’ayo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Adil Jelloul ukomoka muri Maroc niwe wegukannye iri rushanwa rya 2009 aho yakurikiwe na mugenzi we bakinanaga mu ikipe ya Maroc Saadoune Abdelaati mu gihe Adrien Niyonshuti yabaye uwa 3.

Abakinnyi bamaze kwegukana Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga

2009: Adil Jelloul (Morocco national team)
2010: Daniel Teklehaimanot (Eritrea national team)
2011: Kiel Reijnen (Team Type 1–Sanofi, USA)
2012: Darren Lill (South Africa national team)
2013: Dylan Girdlestone (South Africa national team)
2014: Valens Ndayisenga (Team Rwanda – Karisimbi)
2015: Jean Bosco Nsengimana (Team Rwanda-Karisimbi)
2016: Valens Ndayisenga (Dimension Data)
2017 :Areruya Joseph

Tumwe mu duhigo tumaze kuba muri Tour du Rwanda
1.Mu nshuro icyenda Tour du Rwanda imaze kuba, Abanyarwanda begukanyemo enye ziheruka harimo ebyiri za Ndayisenga Valens (2014 na 2016), imwe Nsengimana Jean Bosco (2015) n’imwe ya Areruya Joseph y’umwaka ushize.

2.Umunya- Eritrea Eyob Metkel n’Umunyarwanda Ndayisenga Valens basangiye agahigo ko aribo begukanye uduce (étapes) twinshi mu mateka ya Tour du Rwanda kuko buri umwe yatwaye dutanu, bagakurikirwa na Nsengimana Jean Bosco, Reijnen Kiel na Debesay Mekseb batwaye tune, naho Areruya Joseph yegukanye dutatu.

Eyob Metkel wari umaze kuba ubukombe muri Tour du Rwanda ntazitabira iy’uyu mwaka

3. Ndayisenga Valens afite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi wegukanye Tour du Rwanda ari muto ubwo mu 2014 yari afite imyaka 20 n’iminsi 326, agakurikirwa na Areruya Joseph wayitwaye afite imyaka 21 n’iminsi 323 mu gihe uwayegukanye akuze ari Umunyafurika y’Epfo Lill Darren wayitwaye mu 2012 afiye imyaka 30 n’iminsi 98.

4. Abakinnyi 44 b’Abanyarwanda nibo bamaze gusiganwa muri Tour du Rwanda kuva mu 2009 kugeza ubu, ikindi gihugu cyahagarariwe na benshi kikaba ari Afurika y’Epfo (37), u Bufaransa (30), Érythrée (28), Ethiopia (27), Kenya (21) , Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Alegria bikanganya 15.

5. Mu mateka ya Tour du Rwanda ibihugu birimo Ukraine, Slovenia, Sudani, Argentina, u Burusiya, Uzbekistan, Colombia, Portugal, Croatia, Philippines n’u Bwongereza byagiye bihagararirwa n’umukinnyi umwe rukumbi mu bihe bitandukanye by’iri rushanwa kuva mu 2009.

6. Umunyamerika Reijnen Kiel niwe wegukanye Tour du Rwanda arusha ibihe bito umukurikiye, ubwo mu 2011 yarushaga mugenzi we w’Umunyamerika Rosskopf Joey amasegonda 0:02, mu gihe Areruya Joseph umwaka ushize yaritwaye asiga Eyob Metkel bakinanaga muri Dimension Data amasegonda 0:28.

Uretse abantu bakunda Tour du Rwanda,n’imbwa nazo zirahurura zikihera ijisho

7. Umukinnyi wegukanye Tour du Rwanda asiga uwa kabiri ibihe binini ni Umunya-Maroc Jelloul Adil wabikoze mu 2009, arusha umwenegihugu mugenzi we Saadoune Abdelati iminota 3:15, naho mu 2013 Umunyafurika y’Epfo Girdlestone Dylan aritwara arusha mugenzi we Meintjes Louis iminota 2:01.

8. Kuva mu 2009, muri Kigali hamaze gutangirizwa uduce 34 twa Tour du Rwanda hasorezwa 31. Mu nshuro icyenda iri rushanwa rimaze kuba, zose ryageze mu murwa mukuru w’u Rwanda, agahigo usangiye na Huye, mu gihe umujyi wa Rubavu wo mu 2016 utakiriye iri siganwa.

9. Umunya-Éritrea Eyob Metkel ni we mukinnyi rukumbi umaze gusoza ari uwa kabiri muri Tour du Rwanda ebyiri zitandukanye, aho yabikoze mu 2016 agafasha Ndayisenga Valens bakinanaga muri Dimension Data kwegukana iri siganwa, abisubiramo mu 2017, ryegukanwa na Areruya Joseph bakinanaga muri Dimension Data.

10. Umunyamerika Reijnen Kiel niwe mukinnyi wabashije kwegukana uduce twinshi mu isiganwa rimwe, aho yatwaye tune mu 2011 birangira n’iryo siganwa aritwaye naho Nsengimana Jean Bosco akaba yaregukanye dutatu mu 2015 nawe birangira yegukanye n’isiganwa ryose.

11. Muri duce 73 tumaze gukinwa kuva Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga, Eritrea imaze kwegukana twinshi (19) dutwawe n’abakinnyi 10 batandukanye, igakurikirwa n’u Rwanda rwegukanye 18 twatwawe n’abakinnyi barindwi batandukanye. Maroc yegukanye uduce icyenda.

Areruya wegukanye Tour du Rwanda ubushize ntazitabira iy’uyu mwaka

12. Ku nshuro ya mbere Tour du Rwanda izanyura mu Karere ka Rutsiro hakazaba hakinwa agace ka Musanze- Karongi n’aka Karongi-Rubavu twose tuzaba dukinwe ku nshuro ya mbere.

13.Kuva 2009, buri gihe umukinnyi wa kabiri yabaga akomoka mu gihugu cyangwa mu ikipe imwe n’uwayegukanye. Mu 2009 yatwawe na Jelloul Adil akurikiwe na Saadoune Abdelati bakiniraga muri Maroc, 2010 yegukanwa na Teklehaimanot Daniel akurikiwe na Berhane Natnael bo muri Eritrea, 2011 yari Reijnen Kiel akurikiwe na Rosskopf Joey bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri 2012 Umunya- Afurika y’Epfo, Lill Darren na mugenzi we Girdlestone Dylan nibo batsinze, mu 2013 Girdlestone Dylan na Meintjes Louis bo muri Afurika y’Epfo, mu 2014 yari Ndayisenga Valens akurikiwe na Nsengimana Jean Bosco,2015 ni Nsengimana Jean Bosco akurikiwe na Areruya Joseph b’Abanyarwanda,muri 2016 yegukanwe na Valens Ndayisenga akurikiwe na Eyob Metkel bakinanaga muri Dimension Data, mu gihe umwaka ushize yegukanwe na Areruya Joseph akurikiwe na Eyob Metkel bakinanaga muri Dimension Data.

14.Abakinnyi batandatu bakinnye Tour du Rwanda babashije kwitabira irushanwa rya Tour de France barimo nka Daniel Teklehaimanot,Natanael Berhane ,Merhawi Kudus,Grmay Tsgab,Louis Meintjes na Reinardt Janse van Rensburg.

15.Gasore Hategeka niwe umaze kwitabira Tour du Rwanda nyinshi kuva yaba mpuzamahanga muri 2009 aho yayitabiriye inshuro 9 zose ni ukuvuga ko yasibye iy’uyu mwaka gusa.

Imihanda Tour du Rwanda 2018 izacamo
Ku wa 5 Kanama: Rwamagana-Rwamagana: 104 Km
Ku wa 6 Kanama: Kigali-Huye: 120,3 Km
Ku wa 7 Kanama: Huye-Musanze: 195,3Km
Ku wa 8 Kanama: Musanze-Karongi: 135,8 Km
Ku wa 9 Kanama: Karongi-Rubavu: 95,1 Km
Ku wa 10 Kanama: Rubavu-Kinigi (Parike y’Ibirunga): 108,5 km
Ku wa 11 Kanama: Musanze- Kigali (imbere ya MIC): 107,4 km
Ku wa 12 Kanama: Kigali (Stade Amahoro)- Kigali (Nyamirambo): 82,2 km

Kwa mutwe hahuruza benshi,uyu mwaka bazahazamuka inshuro 2

Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2018

I. Amakipe y’ibihugu
Ikipe y’u Rwanda
Ikipe ya Afurika y’Epfo
Ikipe ya Ethiopia

II. Amakipe yo muri Afurika
Les Amis Sportif (Rwanda)
Bénédiction (Rwanda)
GSP Algeria (Algeria)
SNH Velo Club (Cameroun)
Kenyan Riders Safaricom (Kenya)
Team Sampada (Afurika y’Epfo)
Bai Sicasal- Petro de Luanda (Angola)

III. Amakipe yo hanze ya Afurika
Team Loup Suisse Romandie (u Busuwisi)
Marc Pro GYM One Cycling Team (USA)
Team Haute-Savoie Rhône Alpes (u Bufaransa)
Equipe De POC Côte De Lumière (u Bufaransa)
Team Embrace The World (u Budage)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa