skol
fortebet

Amafoto n’ udushya byaranze tour du Rwanda kuva 2009

Yanditswe: Friday 20, Oct 2017

Sponsored Ad

Hasigaye iminsi 22 kugira ngo Tour du Rwanda 2017 itangire,benshi mu bakunzi b’umukino w’amagare bategerezanyije amatsiko menshi iri rushanwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda aho rigiye kuba ku nshuro ya 9 nyuma y’aho ribaye mpuzamahanga mu mwaka wa 2009.
Ikinyamakuru Umuryango cyabateguriye Bimwe mu byaranze iri rushanwa birimo tumwe mu dushya amafoto ndetse n’abakinnyi bigaragaje muri iri rushanwa.
Tour du Rwanda ya 2009 Yegukanwe n’umunya Maroc Adil Jelloul wakiniraga ikipe y’igihugu cya (...)

Sponsored Ad

Hasigaye iminsi 22 kugira ngo Tour du Rwanda 2017 itangire,benshi mu bakunzi b’umukino w’amagare bategerezanyije amatsiko menshi iri rushanwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda aho rigiye kuba ku nshuro ya 9 nyuma y’aho ribaye mpuzamahanga mu mwaka wa 2009.


Ikinyamakuru Umuryango cyabateguriye Bimwe mu byaranze iri rushanwa birimo tumwe mu dushya amafoto ndetse n’abakinnyi bigaragaje muri iri rushanwa.

Tour du Rwanda ya 2009
Yegukanwe n’umunya Maroc Adil Jelloul wakiniraga ikipe y’igihugu cya Maroc aho yaranzwe no guhangana kw’abanyarwanda n’abanyamahanga cyane ko abasore nka Ruhumuriza Abraham,Byukusenge Nathan,Niyonshuti Adrien n’aribwo bari batangiye kumva umurindi w’abanyamahanga barimo aba banya Maroc bari bakomeye cyane.

Tour du Rwanda 2010
Iyi ni Tour abanya Eritrea bigaragaje cyane dore ko benshi mu banyarwanda ndetse n’abanyamakuru bavugagako amagare yabo yihuta kurusha moto.

Amazina nka Daniel Teklehaimanot,Debessay Mekseb,Natanael Berhane bigaragaje cyane ndetse babona n’amahirwe yo kuryegukana dore ko iri rushanwa ryegukanwe na Daniel Teklehaimanot.

Uyu musore wari wabanje kwegukana irushanwa ryo Kwita izina yarigaragaje ndetse bimuhesha amahirwe yo gushakishwa n’amakipe akomeye aho kuri ubu akina muri Dimension Data ikina amarushanwa yok u rwego rw’isi.

Tour du Rwanda 2011
Iri rushanwa ryihariwe n’abanyamerika dore ko umusore Kiel Reijnen waryegukanye yigaragaje bikomeye ndetse abasha kwegukana uduce tugera kuri 3 ndetse n’agace ka mbere gakinwa n’umuntu ku giti cye (Prologue) aho mu duce 8 tugize iri rushanwa yabashije kwegukana 4.

Uyu musore muri iyi Tour du Rwanda 2011 yakiniraga ikipe yitwa Team Type 1-Sanofi yo muri USA.

Tour du Rwanda 2012
Iyi Tour yaranzwe no kwigaragaza kw’abanya Afurika y’Epfo aho uwitwa Lill Darren wakiniraga ikipe y’igihugu y’Afurika y’epfo ariwe wayegukanye gusa harimo abasore Dylan Girdlestone bitwaye neza cyane.

Tour du Rwanda 2013
Muri iri rushanwa abanya Afurika y’Epfo bakomeje kwigaragaza ndetse bagenda bigaranzura andi makipe aho umusore witwa Dylan Girdlestone nawe wakiniraga igihugu cy’Afurika y’epfo yabashije kwigaragaza ndetse birangira aryegukanye.

Muri iri rushanwa nibwo umusore Louis Mentjes kuri ubu uhagaze neza kurusha abandi bakinnyi b’abanya yigaragaje ndetse arangiza ku mwanya wa 2 ku rutonde rusange, aho kuri ubu akomeje kwitwara neza mu marushanwa akomeye arimo Tour de France aho yabashije kurangiza ku mwanya wa 8 ku rutonde rusange muri 2 ziheruka kuba.

Agashya karanze iri rushanwa,n’uko abanyarwanda bagaragaje ko batangiye kumenyera ndetse batanga ubutumwa ko batangiye gukomanga ku ntsinzi dore ko begukanye uduce 2 turimo Prologue ya Hadi Janvier n’intsinzi ikomeye y’umusore Ndayisenga Valens wari uje muri Tour du Rwanda ndetse akiri muto cyane.

Tour du Rwanda 2014

Benshi mu banyarwanda bakurikirana umukino wo gusiganwa ku magare barayibuka kuko niyo ya mbere umunyarwanda yari abashije gutwara aho umusore Ndayisenga Valens yigaranzuye abakinnyi bari bahanganye birangira abimburiye abandi kuyegukana.

Tour du Rwanda 2015

Iyi Tour du Rwanda nayo yegukanwe n’umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco ndetse nibwo bwa mbere hakoreshejwe umuhanda w’amabuye wo kwa mutwe watangaje abantu benshi ndetse na kabuhariwe mu gusiganwa ku magare Peter Sagan.

Kimwe mu byaranze iri rushanwa ni ukwitwara neza cyane kw’abanyarwanda ku bijyanye no gusatira,gukina nk’ikipe ndetse no kwegukana uduce twinshi dore ko begukanye uduce 4 twose.

Tour du Rwanda 2016
Umunyarwanda Valens Ndayisenga niwe wayegukanye gusa akinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’epfo nubwo bagenzi be batigeze bamukinira cyane ko buri wese yashakaga kwitsindira gusa abifashwamo n’abandi banyarwanda.

Akandi gashya kagaragaye muri iri rushanwa ni uko u Rwanda rwahagarariwe n’amakipe 3 ariyo Team Rwanda, Les Amis Sportif na Benediction aho kuba Kalisimbi, Muhabura n’Akagera zari zisanzwe zigabana abakinnyi 15 b’ikipe y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa