skol
fortebet

Ubuyobozi bwa Nzamwita Degaulle muri FERWAFA ahazamuka n’ ahamanuka

Yanditswe: Sunday 01, Apr 2018

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo Taliki ya 31 Werurwe 2018, nibwo habaye amatora y’umuyobozi wa FERWAFA,yarangiye ku ntsinzi ya Brigadier General Sekamana Jean Damascene wahigitse Rurangirwa Louis ku majwi 45 kuri 7 ndetse ahita asimbura Nzamwita Vincent Degaulle wari umaze imyaka 4 ayobora iri shyirahamwe ryagaragayemo ibibazo uruhuri kuva yatangira kuriyobora.
Sekamana niwe muyobozi mushya wa FERWAFA usimbura Degaulle
Hari benshi bemeza ko mu myaka 4 Nzamwita amaze ayobora FERWAFA, yakoze amokosa menshi (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo Taliki ya 31 Werurwe 2018, nibwo habaye amatora y’umuyobozi wa FERWAFA,yarangiye ku ntsinzi ya Brigadier General Sekamana Jean Damascene wahigitse Rurangirwa Louis ku majwi 45 kuri 7 ndetse ahita asimbura Nzamwita Vincent Degaulle wari umaze imyaka 4 ayobora iri shyirahamwe ryagaragayemo ibibazo uruhuri kuva yatangira kuriyobora.


Sekamana niwe muyobozi mushya wa FERWAFA usimbura Degaulle

Hari benshi bemeza ko mu myaka 4 Nzamwita amaze ayobora FERWAFA, yakoze amokosa menshi aruta ibyiza yakoze arimo nko guterwa mpaga no gusezererwa ku ikipe y’igihugu amavubi kubera gukinisha Birori Daddy mu mwaka wa 2014, kwisabira agahimbazamusyi kandi ari umuyobozi,ubusumbane mu makipe,kutagera ku ntego yiyemeje yo kuzamura abana,guhangana n’itangazamakuru ndetse na Komite ye,gutakaza ishusho ku umupira w’amaguru mu Rwanda n’ibindi.

Nzamwita ubwo yatsindaga amatora

Nzamwita Vincent Degaulle ucyuye igihe mu buyobozi bwa FERWAFA,yavutse kuwa 3 Werurwe 1969 avukira i Rubavu mu ntara y’iburengerazuba , ni umugabo wubatse ndetse akaba afite n’abana babiri.

Nzamwita Vincent DeGaulle yahoze ari umunyamabanga mukuru wa APR FC,ahava yerekeza mu Intare yamutanze nk’umukandida wa FERWAFA ndetse aza gutsinda amatora ku wa 25 Mutarama 2014,ahigitse Ntagungira Celestin wari usanzwe ayiyobora ku majwi 19 kuri 13 aho aba bombi bari bahanganye n’abandi bakandida barimo umuyobozi wa SEC Munyandamutsa Augustin, Mbanda Jean watanzwe na Unity FC na Gisenura Ngenzi Raoul wari usanzwe ari Visi Perezida, wavuye muri Gasabo FC.


Nzamwita ubwo yari umuyobozi wa FERWAFA ntiyavuzweho rumwe na benshi

Bimwe mu bibazo bikomeye byagaragaye ku buyobozi bwa Nzamwita Vincent Degaulle

Nzamwita akigera muri FERWAFA, yatangiye kugirana ibibazo n’abafana b’ikipe ya Rayon Sports kubera ko bamushinjaga kubogamira ku ikipe ya APR FC yabereye umunyamabanga ndetse aba bafana bagenda bamwibasira aho bamwise Degaulle wabo.


Nzamwita ntiyitabiriye umuhango wo gushyikiriza igikombe cya shampiyona umwaka ushize

Tariki 02 Kanama 2014, nibwo Amavubi yasezereye Congo Brazzaville kuri penaliti 4-3 mu mikino yo gushaka itike ya CAN, nyuma y’ uko iminota y’ umukino yarangiye u Rwanda rutsinze ibitego 2-0 yaje byishura ibyo bari batsindiwe hanze,ariko ibyishimo by’abanyarwanda ntibyarambye kuko ku italiki ya 17/8/2014 u Rwanda rwasezerewe bitewe no gukinisha Daddy Birori mu mukino ubanza wari wabereye Brazzaville aho bivugwa ko Nzamwita ariwe wabigizemo uruhare ubwo yasabaga umutoza Constantine gukinisha uyu musore ndetse ko nta kibazo afite.


Abafana ba Rayon Sports ntibigeze bishimira Degaulle

Nyuma y’ iki kibazo MINISPOC yatangaje ko igomba guha agahimbazamusyi ikipe y’igihugu kubera ukuntu bitanze nubwo bahuye n’ibyago bagakurwa mu marushanwa kubera amakosa yakozwe n’ubuyobozi,ariko benshi batunguwe n’ijambo rya Nzamwita ryasabaga ko nawe ahabwa agahimbazamusyi ko nawe yabigizemo uruhare.

Nzamwita watangiye kugirana ubwumvikane buke n’itangazamakuru ry’imikino, bivugwa ko yahise ashaka abanyamakuru bakomeye mu mikino (Seniors) ahita abaha amafaranga ngo bage bamuvuga neza aho ku ikubitiro yahisemo abanyamakuru 4 bakoreraga ibitangazamakuru byari bikomeye muri 2014.

Nzamwita yashinjwe gutanga akazi ku bunyamabanga bukuru bitanyuze mu mucyo,ubwo yahaga akazi Murindahabi Olivier ndetse no kwirukana abakozi benshi muri FERWAFA.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 FERWAFA yatangije shampiyona y’abana bari munsi y’imyaka 15 mu ntara zose z’igihugu bagamije kuzamura zimwe mu mpano z’abana batabasha kugaragara, gusa byaje guhagarara ndetse ntiyegura kandi yari yarabisezeranyije abanyamuryango ubwo yiyamamazaga.

Nzamwita Vincent Degaulle n’umunyamabanga we Me Mulindahabi Olivier bakoze amakosa akomeye mu mwaka wa 2016 ubwo batangaga isoko ryo kubaka hoteli ya FERWAFA rigahabwa kompanyi ya Expert CEO LTD kandi nta bushobozi ifite bwo kubaka inyubako nk’iyi aho bivugwa ko haba harabayemo ruswa aho byatumye uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Me Mulindahabi Olivier afungwa.

Nzamwita Vincent Degaulle yagiye ahamagazwa kenshi n’inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo yiregure kuri ibi birego nubwo byarangiye atsinze.

Mu mwaka wa 2017 wa nyuma ku buyobozi bwa Nzamwita nibwo hagaragaye amakosa menshi aho ku ikubitiro taliki ya 21 Werurwe 2017 mu gikorwa cyo kwerekana uwahoze ari umutoza w’Amavubi Antoine Hey, Nzamwita yatangarije abanyamakuru ko kuri we abona Amavubi ataragiye muri CAN ko higiriyeyo abanyamahanga,bitishimiwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru, by’umwihariko abajyanye Amavubi muri CAN barimo Mbonabucya Desiré, Karekezi Olivier, Katawuti n’abandi byatumye uyu muyobozi asaba imbabazi Abanyarwanda.

Ku italiki ya 06 Ugushyingo 2017, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA Nzamwita Vincent Degaulle yongeye kwibasira abanyamahanga bakiniye Amavubi aho yavuze ko impamvu u Rwanda rwitwaye neza muri Ethiopia ruakayitsinda 3-2 mu gushaka itike ya CHAN ari uko ikipe y’igihugu igizwe n’Abanyarwanda gusa ndetse ikinisha imitima byatumye abahoze bakinira Amavubi bongera guhangana nawe .

Mu mpera za shampiyona ya 2016-2017, Nzamwita yanze ko Rayon Sports ihabwa igikombe ku mukino wa shampiyona yari yakiriye byatumye Taliki ya 08 Nyakanga 2018 ihabwa igikombe ku mukino wa gicuti yakinnye na AZAM FC,ibintu bitigeze bibaho mu mupira w’amaguru ko ikipe ihererwa igikombe cya shampiyona ku mukino wa gicuti.

Nzamwita yakoze irindi kosa kuri uwo munsi,kuko atigeze yitabira umuhango wo gushyikiriza Rayon Sports igikombe cya shampiyona ,ibintu byari bibayeho bwa mbere mu myaka irenga 20 ishize, ko perezida abura mu muhango wo gutanga igikombe.

Kuri uwo munsi Nzamwita n’inkoramutima ze barimo gutegura uko bakongera kuyobora FERWAFA aho bari bagiye i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel gukora inama irimo kunoza imigabo n’imigambi azerekana yiyamamaza, no kurebera hamwe uko bazahangana n’abamurwanya.

Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita,yari yagaragaye mu mihango 2 yabanje,irimo guha igikombe ikipe ya Miroplast FC yatwaye igikombe cy’icyiciro cya kabiri na APR FC yegukanye igikombe cy’amahoro.

Ku ya 20 Nzeri 2017 umuyobozi wa SEC Academy, Munyandamutsa Augustin yareze Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle muri FIFA, amushinja kuyoboza igitugu, kurigisa umutungo ndetse no kudindiza iterambere ry’umupira mu gihugu.

Munyandamutsa Augustin yahagaritswe imyaka ibiri nta gikorwa na kimwe cya ruhago agiramo uruhare mu nteko rusange idasanzwe ya FERWAFA ashinjwa imyitwarire idahwitse no kutubaha abayobozi byatumye benshi mu banyamuryango ba FERWAFA batangaza ko badafatwa kimwe ndetse badahabwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byabo.

Munyandamutsa yashinje Degaulle gusubiza inyuma ruhago ndetse ko Nzamwita atagiye agaragaza uko amafaranga y’uru rwego akoreshwa bituma bakeka ko habamo inyerezwa.

Ku wa 21 Kanama 2017,Komite ya FERWAFA yandikiye Nzamwita ibaruwa ishyirwaho umukono na Visi Perezida Kayiranga Vedaste n’Umunyamategeko wayo, Ndagijimana Emmanuel; Nzamwita Vincent De Gaulle yasabwe gusobanura ibijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo wa Ferwafa aho uyu muyobozi yafashe icyemezo cyo kwiha amafaranga angana n’ibihumbi makumyabiri by’amadolari ( 20 000 $) ahwanye na 16 760 000 Frw yatanzwe na CAF mu rwego rwo gutunga abayobozi b’ama Federations atandukanye,uyu akayashyira kuri konti ye atabajije abo bakorana.

Ikosa rya nyuma Nzamwita Vincent yakoze ryanashyize ku ndunduro ubuyobozi bwe ni ni ukurarana muri hoteli n’abayobozi barenga 30 b’amakipe bagombaga gutora mu matora y’umuyobozi wa Ferwafa yari ateganyijwe ku wa 30 Ukuboza 2017 byatumye asabwa gukura Kandidatire ye muri aya matora.

Ibindi byavuzwe kuri Nzamwita, ni ukwibasira abakozi be barimo uwahoze ari Umunyamabanga Uwamahoro Tharcille Latifah yishyiriyeho na Emmanuel Habineza umunyamabanga wungirije akaba n’ushinzwe umutungo muri FERWAFA.

Bimwe mu byiza Nzamwita yagezeho :

Nzamwita azahora yibukirwa ku ntambara ikomeye yarwanye ashishikariza amakipe gushaka ubuzima gatozi ndetse na FERWAFA irabubona nyuma y’igihe iriho nka baringa.

Nzamwita yatsuye umubano na Morocco,bituma abakinnyi b’ Abanyarwanda bagize imvune zikomeye bajya kuvurirwa muri iki gihugu.

Nzamwita niwe wagize uruhare kugira ngo FERWAFA ihabwe inkunga yo kubaka Hoteli y’inyenyeri, igomba kugira ibyumba 88 ikaba yakwakira nibura amakipe atatu icya rimwe ndetse ikaba ifite ingengo y’imari ya miliyari 4 y’amafaranga y’u Rwanda.

Nzamwita niwe wazanye umuterankunga wa shampiyona y’ u Rwanda ariwe AZAM TV nyuma y’igihe shampiyona itamugira ndetse hari nubwo ikipe yatwaraga shampiyona ntibone amafaranga.

Nzamwita mu gihe yayoboye Ferwafa, u Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2016 ndetse yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amashyirahamwe atandukanye ku Isi nka Maroc, u Budage n’andi mu rwego rwo kuzamura umupira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa