skol
fortebet

Biramahire yafashije Amavubi gusezererwa kigabo

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu Biramahire Abeddy niwe watsinze igitego cya kabiri cyahaye u Rwanda intsinzi mu mukino wa nyuma wo mu matsinda u Rwanda rwatsinze Tanzania ibitego 2-1. Nubwo u Rwanda rwatsinze uyu mukino ntibyarubujije gusezererwa kuko rwatakaje amanota menshi muri iri tsinda rya A aho rurangije rufite amanota 4 gusa. Amavubi niyo yafunguye amazamu ku munota wa 18 w’igice cya mbere, igitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku mupira yari ahinduriwe neza na Ombolenga Fitina,kiza kwishyurwa na (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Biramahire Abeddy niwe watsinze igitego cya kabiri cyahaye u Rwanda intsinzi mu mukino wa nyuma wo mu matsinda u Rwanda rwatsinze Tanzania ibitego 2-1.

Nubwo u Rwanda rwatsinze uyu mukino ntibyarubujije gusezererwa kuko rwatakaje amanota menshi muri iri tsinda rya A aho rurangije rufite amanota 4 gusa.

Amavubi niyo yafunguye amazamu ku munota wa 18 w’igice cya mbere, igitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku mupira yari ahinduriwe neza na Ombolenga Fitina,kiza kwishyurwa na Daniel Reuben Lyanga ku munota wa 29 w’umukino aho igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri Amavubi yashakaga kwiyunga n’abanyarwanda yatangiye neza ndetse birayahira kuko yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Biramahire Abeddy wari winjiye mu kibuga asimbura ku munota wa 65 , umukino urangira Amavubi atsinze ibitego 2-1.

Nubwo u Rwanda rwagiye muri CECAFA mu rwego rwo gutegura imikino ya CHAN,abanyarwanda ntibishimiye imyitwarire y’aba basore kuko batabashije gukomeza muri ½ .

Abakinnyi babanje mu kibuga
Rwanda
: Nzarora Marcel, Mbogo Ali, Kayumba Soter, Ombolenga Fitina, Eric Rutanga, Nshimiyimana Amran, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Mico Justin na Nshuti Innocent

Tanzania: Aishi Salum Manula, Erasto Edward Nyoni, Kennedy Wilson Juma, Jonas Gellard Mkude, Raphael Daud Loth, Ibrahim Ajibu Migomba, Hamid Mao Mkami, Daniel Reuben Lyanga, Yahya Zayd Omary, Abdul Hilary Hassan, Mohamed Hussein Mohamed.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa