skol
fortebet

Biravugwa:Didier Drogba na David Luiz baritabira umukino urahuza ikipe y’Isonga n’Intare

Yanditswe: Thursday 10, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Chelsea Didier Drogba ndetse na David Luiz bakinanaga bari buze kuba bari mu Rwanda kuri uyu wa kane aho bashobora no kuzakurikirana umukino wa gicuti wateguwe ngo uzahuze ikipe y’Isonga n’Intare mu rwego rwo kugaragaza impano z’abato.

Sponsored Ad

Luiz na Drogba baraza mu Rwanda ku mpamvu ebyiri zitandukanye, dore ko Didier Drogba aje kwitabira inama ya Youth Connect yatangiye kuri uyu wa gatatu aho ihuriza hamwe urubyiruko rwo kuri uyu mugabane ngo harebe icyakorwa ngo Afurika igere ku iterambere rirambye hifashishijwe inganda.

Didier Drogba akazaba ari umwe mu bazageza ijambo ku rubyiruko rugera ku bihumbi 10 ruri muri Kigali Arena ngo rurebere hamwe ingamba zatuma bagira icyo bahindura ku mugabane bavukiyemo.

Ku rundi ruhande, myugariro w’ikipe ya Arsenal David Luiz akaba na we ari bube ari i Kigali kuri uyu wa gatatu aho azanywe na RDB muri gahunda ifitanye n’ikipe ya Arsenal ya Visit Rwanda nkuko umwe muri iki kigo yabihamirije FunClub.

Ati:“ Ni byo David Luiz ari bube ari i Kigali kuri uyu wa kane. Gahunda zose z’ibyo azakora ino ntabwo zari zajya hanze ariko ukuri ni uko kuza ko azaza”.

Amakuru ahari kandi akaba avuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryarangije gutegura uburyo ibi bihangange muri ruhago bitazava i Kigali gutyo aho bashaka kubereka zimwe mu mpano u Rwanda rufite ngo ahari bazarubere abavugizi.

Aha hakaba hatekerejwe ko aba bakinnyi babiri bazitabira umukino wa gicuti hagati y’ishuri rya ruhago rya Minispoc, Isonga hamwe n’irya APR FC Intare, umukino ukaba uteganywa gukinirwa kuri stade ya Kigali kuri uyu wa kane saa 15:00.

“Urebye gahunda irahari ariko ntabwo yari yanozwa yose. Turacyabinonosora nitubirangiza turabwira itangazamakuru”, umwe wo muri Ferwafa waganiriye na FunClub.

David Luiz akaba ari we mukinnyi ugikina muri Arsenal waba ubaye uwa mbere gukandagiza ikirenge mu Rwanda nyuma yahoo RDB isinyanye amasezerano y’ubufatanyabikorwa n’iyi kipe y’igihangange mu Bwongereza.

Didier Drogba we akaba yaherukaga i Kigali mu mwaka wa 2009 ubwo yari kumwe na Samuel Eto’o n’abandi bakinnyi b’ibihangange bari bazanywe muri gahunda yo gushyigikira One Dollar Campain.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa