skol
fortebet

Biravugwa: Hakizimana Muhadjiri yamaze kumvikana n’ikipe ya AS VITA Club

Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Vita Club yo mu mujyi wa Kinshasa muri RDC, yamaze kumvikana na APR FC kuri gahunda yo kugura rutahizamu Hakizimana Muhadjiri ndetse ngo mu minsi iri imbere azakinira iyi kipe mu mikino ya CECAFA Kagame Cup itegerejwe I Kigali.

Sponsored Ad

Muhadjiri wari usigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri APR FC, ngo yaguzwe akayabo k’ibihumbi 100 by’amadolari nkuko amakuru dukesha Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu abitangaza,APR FC izatwara ibihumbi 40 USD mu gihe Muhadjiri n’abamuhagarariye bazagabana ibihumbi 60 USD.

Muhadjiri ukundwa n’abafana ba APR FC kubera ubuhanga afite mu guconga ruhago,yakunzwe n’umutoza Florent Ibenge wasabye ubuyobozi bwe kumugura byihuse ndetse ngo ubu yamaze guhabwa urwandiko rumwemerera gusohoka na APR FC akajya gusinya I Kinshasa.

Impamvu Muhadjiri ataratangazwa nk’umukinnyi wa AS VITA Club ni uko ngo nta byangombwa arabona bimwerekeza I Kinshasa ndetse ngo ari muri gahunda yo kubishaka.

APR FC iri hafi kwinjira muri gahunda yo gushaka abakinnyi bashya ngo ishobora kwirukana abakinnyi benshi batagitanga umusaruro aho bivugwa ko abagera kuri 12 bazerekwa umuryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa