skol
fortebet

Biravugwa:Ivan Minnaert yatawe muri yombi na polisi yo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe: Wednesday 11, Apr 2018

Sponsored Ad

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko yatawe muri yombi na polisi yo muri Afurika y’epfo ashinjwa ubwambuzi yaba yarakoreye ikipe ya Black Leopards yo mu cyiciro cya kabiri muri iki gihugu.
Amakuru Umuryango ukesha IGIHE, ni uko uyu mutoza yasabye uruhushya rwo kujya muri Afurika y’Epfo ubuyobozi bwa Rayon Sports ku wa Mbere,ababwira ko ahafite urubanza yagerayo agahita atabwa muri yombi.
Mu kiganiro iki kinyamakuru cyagiranye n’umuyobozi wa Rayon Sports Paul (...)

Sponsored Ad

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko yatawe muri yombi na polisi yo muri Afurika y’epfo ashinjwa ubwambuzi yaba yarakoreye ikipe ya Black Leopards yo mu cyiciro cya kabiri muri iki gihugu.

Amakuru Umuryango ukesha IGIHE, ni uko uyu mutoza yasabye uruhushya rwo kujya muri Afurika y’Epfo ubuyobozi bwa Rayon Sports ku wa Mbere,ababwira ko ahafite urubanza yagerayo agahita atabwa muri yombi.

Mu kiganiro iki kinyamakuru cyagiranye n’umuyobozi wa Rayon Sports Paul Muvunyi,yagitangarije ko amakuru yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo kwa Minnaert ariyo gusa ibyo gufungwa kwe batarabimenya.

Yagize ati “Yagiye muri Afurika y’Epfo, yasabye uruhushya kuko afiteyo urubanza. Tumutegereje uyu munsi kuko nibwo agomba kugaruka, ibyo gufungwa kwe ntabyo ndamenya.”

Minnaert yari yareze Black Leopards mu kanama nkemurampaka ka Shampiyona ya Afurika y’Epfo (Premier Soccer League Dispute Resolution Chamber, PSL DRC) ko yamwirukanye binyuranyije n’amategeko, ariko ubwo yageraga muri iki gihugu, yasanze iyi kipe yaratanze ikirego muri Polisi ko yabambuye, ari na yo mpamvu yatumye ahita atabwa muri yombi.
Biteganyijwe ko azagezwa imbere y’urukiko muri iki cyumweru kugira ngo yiregure ku byaha byose ashinjwa.

Minnaert yari amaze amezi 2 muri Rayon Sports aho yari amaze kuyifasha gufata umwanya wa mbere w’agateganyo wa shampiyona, no kuyishyira mu mwanya mwiza wo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup kuko yatsinze Costa do Sol ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma, uwo kwishyura ukaba uteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa