skol
fortebet

Biravugwa ko Lydia Ludic ishobora kurega Rayon Sports muri CAF iyishinja ruswa

Yanditswe: Friday 23, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Amakuru adafitiwe gihamya aturuka mu Burundi ni uko ikipe ya Lydia Ludic ishobora gutanga ikirego mu impuzamahyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF irega Rayon Sports gushaka guha abasifuzi ruswa mbere y’umukino yatsinzwemo igitego 1-0. Nkuko amakuru dukesha Radio Flash nayo ikesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi abitangaza,biravugwa ko bamwe mu bahagarariye ikipe ya Rayon Sports bafatiwe kuri hoteli yari icumbitsemo abasifuzi bagombaga gusifura uyu mukino ndetse babambura (...)

Sponsored Ad

Amakuru adafitiwe gihamya aturuka mu Burundi ni uko ikipe ya Lydia Ludic ishobora gutanga ikirego mu impuzamahyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF irega Rayon Sports gushaka guha abasifuzi ruswa mbere y’umukino yatsinzwemo igitego 1-0.

Nkuko amakuru dukesha Radio Flash nayo ikesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi abitangaza,biravugwa ko bamwe mu bahagarariye ikipe ya Rayon Sports bafatiwe kuri hoteli yari icumbitsemo abasifuzi bagombaga gusifura uyu mukino ndetse babambura ibyangombwa byabo barabifotora aho biteguye kubyohereza muri CAF.

Aba bagabo batavuzwe amazina,bemeye ko bakora muri Rayon Sports ndetse bamburwa passports zabo gusa ntibigeze bemera ko bari baje gutanga ruswa.

LLB ishobora kwitabaza inkiko

Nta makuru aturuka mu buyobozi bwa Rayon Sports turabasha kubona,gusa biravugwa ko ubuyobozi bwa Lydia Ludic Academic bushobora gukoresha aya mafoto y’ibyangombwa bafatanye aba bagabo bukabitanga nka gihamya mu kirego bashaka gushyikiriza CAF.

Biravugwa ko komiseri w’uyu mukino Gladmore Muzambi ukomoka muri Zimbabwe yashyikirijwe fotokopi z’ibyangombwa by’aba bagabo bivugwa ko bari batumwe na Rayon Sports kuri hoteli yari icumbitsemo abasifuzi bikaramgira bafashwe.

LLB ishobora kwica ibyishimo by’Aba Rayon
Umukino wa Lydia Ludic Academic na Rayon Sports wasifuwe n’abasifuzi bakomoka muri Tanzania barimo Ali Nassoro Mfaume wasifuye hagati, Frank John Komba na Iddi Lila Soud bo ku mpande n’uwa kane witwa Omusingi Njunwa Mujuni ,bavugwaho ko Rayon Sports yashatse kubaha akantu kugira ngo bayifashe gukomeza.

Ibitekerezo

  • Murantesha umutwe di ngo bafotoye ibyangombwa cyangwa amafaranga-Dorali " Bashakaga" ntibayatanze rero nkange wize filozofe rero ibi mbyita "mafi ya kuku" muri siyansi tuvuga ko LLb iri mu izenguruka ishaka gufata umurizo wayo " chasing own tail" ahubwo iyo bafotorera abo bantu kuri iyo hoteli naho ibyangombwa wabifotorera no ku kibuga cy’indege. Cyangwa ni Nyamitwe wabagiriye inama.

    Nonese ubundi ntibariyo wenda babifotoreye ku mupaka binjira, umuntu yatanga ruswa agahabwa amakarita 5 yumuhondo yarangiza agatsinda igitego kimwe ariko bagiye bemera badashatse kudusiga igishahuro,ngaho nibarege nkaho harigitego batsinze bakacyanga

    hio ni uongo mtupu kabisa acha waseme tu maneno itakwisha

    hio ni uongo mtupu kabisa acha waseme tu maneno itakwisha

    Sha abo mumajyepho y’u Rwanda namwe ndabakunda cyane pe .akenge wapi , mushake ubundi buryi ariko noneho mushyiremo ubwenge Wenda byabahira.Nina mubufite

    Iri ni itesha mutwe ryabantu batishimiye Rayon mubareke mwikinire umupira bana bacu nubu turakishimye rero mubareke bate umutwe mwambarire gutsinda.

    Mu mukinp wose, nihe abasifuzi babogamye?

    Burya bwose batanze ruswa nubundi byari byitezwe ibyo byishimo bigizwe na ruswa se kugura ibyishimo rayon ni abaswa kbs

    Ariko murabona iyi nkuru ifatika?n’umubare yabyivugiye ko ari inkuru adafitiye gihamya!Kandi murabizi ko inkuru ya rayon isomwa na benshi,so byibatesha umutwe rero Hari umunyamakuru 1 niyumviye avuga ngo aho kugirango mpaguruke kuri iyi micro ntavuze rayon sport byaruta sinze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa