skol
fortebet

Biravugwa ko Muhadjiri na Iranzi Jean Claude bahagaritswe muri APR FC kubera imyitwarire mibi

Yanditswe: Wednesday 02, Jan 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri na Iranzi Jean Claude ntibazagaragara mu mukino APR FC igombwa kwakira Mukura VS kuwa Kane w’iki cyumweru kuri stade ya Kigali I nyamirambo,kubera imyitwarire mibi bagaragaje mbere yo guhura na Gicumbi FC.

Sponsored Ad

Aba basore babiri biravugwa ko bahagaritswe igihe kitazwi kubera imyitwarire igayitse bafatiwemo mbere y’umukino banganyije 0-0 na Gicumbi FC,watumye benshi bacika ururondogoro kubera amagambo Jimmy Mulisa yatangaje nyuma y’umukino.

Muhadjiri yasimbujwe muri uyu mukino mu gice cya mbere kubera imyitwarire mibi ahanini yo kutitanga mu kibuga bitewe n’amakosa yari yakoze mbere y’umukino.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko aba basore bombi bari mubo Jimmy Mulisa yatunze agatoki mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru akavuga ko ari umutoza atari umupolisi wabo.

Mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki ya 31 Ukuboza 2018, nyuma y’imyitozo itaramaze igihe kinini kuri Stade Amahoro, umwe mu bayobozi ba APR FC, Afande Mubaraka Muganga yagiranye inama yamaze umwanya munini n’abakinnyi b’iyi kipe bikekwa ko baganiriye ku magambo umutoza Mulisa yabavuzeho nyuma yo kunanirwa gutsinda Gicumbi FC ifatwa nk’insina ngufi muri shampiyona y’uyu mwaka.

APR FC iratangira 2019 yakira Mukura VS kuri uyu wa Kane Taliki ya 03 Mutarama 2019, mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona kuri uyu wa Kane kuri stade ya Kigali ifite Sugira Ernest wagarutse ndetse n’abandi bakinnyi batakinnye kuri Gicumbi FC.

Iranzi na Muhadjiri ntibazakina kuri Mukura VS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa