Kigali

Biravugwa ko Rayon Sports yamaze gutandukana na Robertinho ushobora gusimburwa na Casa Mbungo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 December 2018 Yasuwe: 3003

Umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho aravugwaho kuba yamaze gutandukana na Rayon Sports nyuma yo kurangiza amasezerano ku munsi w’ejo ndetse mu masaha make ashobora gusimburwa na Casa Mbungo wari umaze iminsi atandukanye na Kiyovu Sports.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko Robertinho yanze kugabanya akayabo k’ibihumbi 10 by’amadolari yifuzaga guhembwa mu masezerano mashya yifuzaga gusinya,ariyo mpamvu Rayon Sports yahisemo gutandukana nawe ahubwo ikazana Casa Mbungo Andre wagaragaje ko ari umwe mu batoza b’abahanga mu myaka amaze mu kazi.

Robertinho yahawe na Rayon Sports ibihumbi 6 by’amadolari nk’umushahara we wa buri kwezi aranga,byatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports bureba kure buhitamo gutandukana nawe cyane ko n’ikipe idahagaze neza nyuma y’imikino 11 ya shampiyona imaze gukina.

Robertinho watozaga ikipe wenyine nyuma y’aho Rayon Sports nta staff yuzuye yagiraga,yafashije Rayon Sports kugera ku mwanya wa 4 n’amanota 19 mu mikino 11 ya shampiyona yari imaze gukina aho yatsinzwemo 4 n’amakipe yose akomeye arimo APR FC,Kiyovu Sports,Mukura VS na Police FC.

Casa Mbungo ashobora kurara asinyiye ikipe nkuko amakuru ari hanze abitangaza ariko nta kintu na kimwe ubuyobozi bwa Rayon Sports buratangaza kuri aya makuru.

Andi makuru ari kuvugwa ni uko Rayon Sports yemereye Robertinho kuzamuha amafaranga ariko we agasaba ko baba bamwishyuye igice ku mafaranga yose agomba guhembwa mu myaka 2 yifuza ko ayitoza,ntibikunde, ariyo mpamvu bivugwa ko impande zombi zishobora kuba zatandukanye.



Casa Mbungo arahabwa amahirwe yo kuba umutoza mukuru wa Rayon Sports

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble John

    Ntacyo CASA yakora muri Rayon sport kdi nawe arabizi!

    1 month ago

Inzindi nkuru

Umukobwa w’Uburanga yigambye gukundana na Neymar arusha imyaka 12...

Umunyamideli ukunze kwifotoza yambaye ubusa,ukomoka mu burusiya witwa...
15 February 2019 Yasuwe: 3257 0

Mesut Ozil yakoze igikorwa kigaragaza ko yanga urunuka umutoza Unai...

Umukinnyi Mesut Ozil uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose...
15 February 2019 Yasuwe: 3496 0

Jules ulimwengu yamaze gusinyira Rayon Sports ahabwa nimero 7 yambarwaga na...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise FC yamaze gusinyira Rayon...
15 February 2019 Yasuwe: 2415 0

Jules Ulimwengu yamaze kugera mu Rwanda yizeza abakunzi ba Rayon Sports...

Rutahizamu w’Umurundi Jules Ulimwengu yamaze kugera I Kigali aho aje...
14 February 2019 Yasuwe: 2324 0

Umugore wa Wayne Rooney yakuyemo impeta y’isezerano nyuma yo kumufata ari...

Coleen Rooney, umugore w’umukinnyi Wayne Rooney yagaragaye mu muhanda nta...
14 February 2019 Yasuwe: 2674 0

Sergio Ramos ari mu mazi abira kubera ikarita y’umuhondo yaraye...

Kapiteni wa Real Madrid ari mu mazi abira kubera ibyo yatangaje ko...
14 February 2019 Yasuwe: 1931 0