skol
fortebet

Biravugwa : Kwizera Pierrot ashobora kwerekeza muri AS Kigali

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2017

Sponsored Ad

Kwizera Pierrot umaze imyaka 2 aba umukinnyi wa mbere mu Rwanda biravugwa ko yaba ari mu biganiro n’ikipe ya AS Kigali ndetse ashobora kuzayikinira umwaka w’imikino utaha. Amakuru umuryango ukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu aravuga ko uyu musore amaze iminsi avugana n’ikipe ya AS Kigali ndetse mu minsi iri imbere dushobora kumva yamaze kuyisinyira. Uyu musore usigaje umwaka umwe ku masezerano yagiranye na Rayon Sports mu mwaka wa 2016 ubwo yahabwaga miliyoni 10 kugira ngo asinye,agiye guca mu (...)

Sponsored Ad

Kwizera Pierrot umaze imyaka 2 aba umukinnyi wa mbere mu Rwanda biravugwa ko yaba ari mu biganiro n’ikipe ya AS Kigali ndetse ashobora kuzayikinira umwaka w’imikino utaha.

Amakuru umuryango ukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu aravuga ko uyu musore amaze iminsi avugana n’ikipe ya AS Kigali ndetse mu minsi iri imbere dushobora kumva yamaze kuyisinyira.

Uyu musore usigaje umwaka umwe ku masezerano yagiranye na Rayon Sports mu mwaka wa 2016 ubwo yahabwaga miliyoni 10 kugira ngo asinye,agiye guca mu myanya y’intoki iyi kipe nubwo biri kuvugwa ko aya makipe yombi ari kubyumvikanaho.

Uyu musore w’umuhanga cyane ukina mu kibuga hagati ashobora gusanga mugenzi we bari bamaze iminsi bakinana muri Rayon Sports Nshuti Dominique Savion awe uherutse kwerekeza muri AS Kigali ahawe akayabo ka miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro uyu musore yagiranye na Ruhagoyacu yemeje aya makuru avuga ko iyi kipe yamwegereye ndetse ko biramutse bikunze yayerekezamo.

Yagize ati “Ni byo koko banyeretse ko banyifuza, ariko ntabwo turumvikana ku buryo navuga ko ngiye kuyerekezamo. Bafite ubushake bwo kugura amasezerano yanjye, ubwo ibiganiro bigenze neza, nazayerekezamo."

Biravugwa Pierrot mu masezerano ye harimo ingingo ivuga ko ikipe yo mu Rwanda yamwifuza igomba kwishyura asaga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse AS Kigali yemeye kuyishyura ndetse ikajya ihemba uyu musore ibihumbi 800 by’amanyarwanda ku kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa