skol
fortebet

Bitok yashimiye abasore b’Amavubi nyuma yo gutsindwa na Kenya

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball Paul Bitok yashimiye ikipe y’igihugu kubera umukino mwiza yaraye ikinnye nubwo yatsinzwe na Kenya amaseti 3-1 (23-25, 22-25, 25-23, 21-25)byatumye itegukanye igikombe cy’akarere ka Gatanu cy’uyu mwaka yifuzaga gutwara .
Uyu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi ntiwahiriye u Rwanda kuko rwabanje gutsindwa amaseti 2-0 ruza gutsinda iya gatatu gusa Kenya yari ku rwego rwo hejuru ntabwo yoroheye ikipe ya Bitok wageragezaga gukora ibishoboka byose (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball Paul Bitok yashimiye ikipe y’igihugu kubera umukino mwiza yaraye ikinnye nubwo yatsinzwe na Kenya amaseti 3-1 (23-25, 22-25, 25-23, 21-25)byatumye itegukanye igikombe cy’akarere ka Gatanu cy’uyu mwaka yifuzaga gutwara .

Uyu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi ntiwahiriye u Rwanda kuko rwabanje gutsindwa amaseti 2-0 ruza gutsinda iya gatatu gusa Kenya yari ku rwego rwo hejuru ntabwo yoroheye ikipe ya Bitok wageragezaga gukora ibishoboka byose ngo agaruke mu mukino gusa byarangiye atsinzwe iseti ya 3 ndetse atakaza uyu mukino wagombaga kumuhesha igikombe iyo aramuka nibura abonye iseti ya 2.

Paul Bitok abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yashimiye iyi kipe y’igihugu cye cy’amavuko gusa yihanganisha Amavubi abereye umutoza anaboneraho kwishimira ko nubwo yatsinzwe yabonye itike yo kwerekeza mu mikino nyafurika izabera mu misiri.

Yagize ati “Ndashimira ikipe yanjye ko yabashije kubona itike ndetse nkihanganisha abanyarwanda kuba tutabaye aba mbere.Nk’umutoza ndizera ko tuzakosora byinshi mu mikino ikurikira.Ku bakinnyi banjye birababaje kuba twatakaje umukino w’ingenzi twahuyemo na Kenya ndetse birababaje kuba twatsindiwe imbere y’imbaga y’abanyarwanda gusa tugomba gukosora ibi tukazerekeza mu gikombe cy’isi.

Uyu mutoza kandi yishimiye urwego ikipe y’igihugu cye cy’amavuko Kenya iriho ndetse anabifuriza amahirwe mu rugendo rwabo rwo gusubira muri Kenya.

Yagize ati “Ndabashimiye bavandimwe banjye bo muri Kenya kandi mbifurije urugendo rwiza ruberekeza mu rugo”.

Kuba Kenya yatsinze uyu mukino byahise bituma Uganda isezererwa n’ubwo yari yayitsinze mu mukino wabahuje ku munsi wa mbere w’iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa