skol
fortebet

Bitunguranye Samuel Eto’o yavuze uburyo ashyize akadomo ku rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru

Yanditswe: Saturday 07, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Ku myaka 38, Samuel Eto’o yatangaje ko ashyize akadomo ku rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru yatangiye mu 1997, aho yabaye umukinnyi ukomeye muri Afurika n’i Burayi.

Sponsored Ad

Nubwo ateruye, uyu munyabigwi w’umunya-Cameroun yatangaje amagambo agaragaza ko atazongera gukina umupira w’amaguru ku myaka 38.

Eto’o yatangiye gukina umupira w’aamguru ku rwego rwisumbuye mu 1997, atsinda ibitego 370 mu makipe yakiniye, aho yatwaye UEFA Champions League ebyiri ari kumwe na FC Barcelone n’indi imwe ari muri Inter Milan.

Mu ikipe y’Igihugu, Samuel Eto’o yatwaye ibikombe bibiri bya Afurika n’Umudali wa Zahabu w’Imikino Olempike ndetse asezeye yaratsindiye igihugu cye ibitego 56 mu mikino 118.

Abinyujije ku rubuga nkoranya mbaga rwa Instagramm, kuri uyu wa Gatanu, Eto’o yagize ati” Iherezo. Nkomereje mu bindi bishya…Mwarakoze ku rukundo mwangaragarije, adrenaline.”

Ubwo yakiniraga Qatar Sports Club y’i Doha, yabwiye CanalPlus yo ashaka kuzaba umutoza, ati” Natwaye ibikombe byinshi mu Burayi nk’umukinnyi. Ngomba kuzanabitwara mu Burayi ndi umutoza.”

Samuel Eto’o watangiye akinira Kadie Sports Academy y’iwabo muri Cameroun akiri muto, yasinyishijwe na Real Madrid muri iyo myaka, ayikinira imikino itatu gusa ya shampiyona mu ikipe ya mbere.

Nyuma yo gutizwa muri Mallorca mu 2000 akitwara neza, iyi kipe yahise imugura maze ayitsindira ibitego 54 mu mikino 133 bimuhesha kwerekeza muri FC Barcelone mu 2004.

Ntibyamufashe umwanya munini kugira ngo atangire yigaragaze kuko mu mwaka we wa mbere yatsinze ibitego 25 na 26 mu wa kabiri, ahesha Barcelone ibikombe bibiri byikurikiranya, inshuro ya mbere byari bibayeho mu kinyagihumbi gishya.

Ibi, byatumye aba uwa gatatu mu bihembo byo guhatanira Igihembo cy’Umukinnyi mwiza w’Umwaka wa FIFA mu 2005 inyuma ya Ronaldinho bakinanaga na Frank Lampard wakiniraga Chelsea.

Muri rusange, Eto’o yatwaye ibikombe bitatu bya Shampiyona ya Espagne (La Liga), UEFA Champions League ebyiri, Copa del Rey na Super Cup za Espagne ebyiri mbere yo kwerekeza muri Inter Milan yatozwaga na Jose Mourinho mu 2009.

Guhirwa no kwitwara neza byakomereje mu Butaliyani, atwara Shampiyona ya Seria A, ikindi gikombe cya UEFA Champions League, Igikombe cy’Isi cy’amakipe na Coppa Italia inshuro ebyiri.

Nyuma y’aha yahinduranyije amakipe cyane, akina imyaka itatu muri Anzhi Makhachkala yo mu Burusiya mbere yo gukina imyaka ibiri muri Chelsea na Everton, nyuma agaruka gato mu Butaliyani muri Sampdoria,

Mu 2015, yerekeje muri Turquie, akinira Antalyaspor, aho yayitsindiye ibitego 44 mu mikino 76 mbere yo kwerekeza muri Konyaspor yavuyemo ajya muri Qatar SC.

Mu tundi duhigo uyu mugabo yihariye harimo kuba asezeye ari we mukinnyi watsindiye Cameroun ibitego byinshi mu mateka yayo, akaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cya Afurika ndetse yabaye Umukinnyi w’Umwaka muri Afurika inshuro enye.

Mu minsi ishize, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yasabye Perezidawa CAF, Ahmad Ahmad ko yakwiyegereza Samuel Eto’o na Didier Drogba bakamufasha guteza imbere umupira wa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa