Kigali

Bizimana Djihad agiye guca agahigo ko kuba umukinnyi uguzwe amafaranga menshi mu Rwanda

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 April 2018 Yasuwe: 4446

Umukinnyi Bizimana Djihad wakinaga hagati mu ikipe ya APR FC yamaze gutsinda igeragezwa yari amaze iminsi akora mu ikipe ya Waasland Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi ,aho bivugwa ko aza gutangwaho arenga ibihumbi 120 by’amayero.

Amakuru agera ku umuryango ni uko uyu mukinnyi yamaze kumvikana na Beveren ndetse iyi kipe iri mu biganiro bya nyuma na APR FC ku buryo nta gihindutse arasinya amasezerano y’imyaka 3 bitarenze iminsi 2.

Djihad yitwaye neza muri CHAN bituma Beveren imurambagiza

Djihad yakoze ku mutima abashinzwe gushakira iyi kipe abakinnyi ubwo yari mu mikino ya CHAN u Rwanda rwaviriyemo mu matsinda ariko Djihad ku giti cye yigaragaje gitore.

Bizimana Djihad ari mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino, kuko yatsinze ibitego 4 mu mikino ibanza ya shampiyona, ndetse atsinda ibitego 4 mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Yari umukinnyi ngenderwaho muri APR FC

Djihad yari amaze imyaka 3 muri APR FC, yagezemo avuye muri Rayon Sports yakiniye imyaka 2, nayo yajemo avuye muri Etincelles FC yamureze.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ronaldinho yanyomoje ibyo kurongora abakobwa babiri

Kabuhariwe Ronaldinho yatunguye isi yose ubwo yanyomozaga amakuru yo...
26 May 2018 Yasuwe: 1178 0

Byinshi ukwiriye kumenya kuri Livepool na Real Madrid zirakina uyu...

Umunsi wari utegerejwe na benshi wageze aho amakipe yahize ayandi mu...
26 May 2018 Yasuwe: 660 0

AS Kigali inyagiye Bugesera biyifasha gusatira APR FC

Ikipe ya AS Kigali igaragaje ko igifite gahunda yo guhanganira igikombe cya...
25 May 2018 Yasuwe: 1485 0

Reba amafoto ya bamwe mu bagore n’abakunzi b’abakinnyi ba Real Madrid na...

Ku munsi w’ejo nibwo kuri stade ya NSC Olimpiyskiy Stadium iherereye mu mugi...
25 May 2018 Yasuwe: 4527 1

Mayweather yongeye kwifotoza afite akayabo k’ amadolari umukobwa ari...

Kabuhariwe mu iteramakofe Floyd Mayweather yongeye kwereka isi yose ko ari...
25 May 2018 Yasuwe: 1999 0

Cristiano Ronaldo yatangaje myugariro wamugoye kurusha abandi

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo umaze gutsinda ibitego birenga 500 mu mateka...
25 May 2018 Yasuwe: 4037 0