skol
fortebet

Bizimana Djihad yatangaje uko yakiriye kuba Kapiteni w’Amavubi

Yanditswe: Friday 11, Aug 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Bizimana Djihad aratangaza ko yishimiye kuba yaragiriwe icyizere cyo kuba kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura umukino ubanza wo guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 izabera muri Kenya imikino igeze mu cyiciro cya nyuma. Uyu musore usanzwe akinira ikipe ya APR FC yahawe iki cyizere ni umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey nyuma y’aho usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame atazagaragara mu mukino ubanza utegerejwe ku munsi w’ejo (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Bizimana Djihad aratangaza ko yishimiye kuba yaragiriwe icyizere cyo kuba kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura umukino ubanza wo guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 izabera muri Kenya imikino igeze mu cyiciro cya nyuma.

Uyu musore usanzwe akinira ikipe ya APR FC yahawe iki cyizere ni umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey nyuma y’aho usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame atazagaragara mu mukino ubanza utegerejwe ku munsi w’ejo Taliki ya 12 Kanama 2017 kubera amakarita 2 y’umuhondo yabonye mu mikino 2 Amavubi aheruka gukina na Tanzania.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 Bizimana yagize ati “Nashimira umutoza ndetse n’abakinnyi banjye kuba barangiriye icyizere nuko babonye ko hari ukuntu nshobora kuyobora bagenzi banjye ntekereza ko ari ibintu byiza bigomba no kumpa imbaraga zo kwigaragaza mu kibuga no hanze y’ikibuga.”

Ku bijyanye ni uko abona umukino wa Uganda uyu kapiteni mushya w’Amavubi yavuze ko abona ikipe imeze neza kandi ko bifuza guhesha itike u Rwanda nkuko bakuru babo bayiruhesheje muri CAN 2004.

Yagize ati “Sinzi niba mubibona umwuka warahindutse,abakinnyi basigaye bakina ubona bafite icyo bashaka kandi bazi ko bari mu ikipe y’igihugu nta mukinnyi usigaye akina ku giti cyeturimo gukina nk’ikipe ntekereza ko aricyo kintu cyahindutse mu Mavubi.Abanyarwanda bagomba kudushyigikira ntekereza ko uyu ariwo mwanya wo kugira ngo duheshe itike ikipe y’igihugu nkuko hari abyiyihesheje muri CAN natwe tuyiheshe itike yo kwerekeza muri CHAN.”

Ikipe y’igihugu yageze amahoro muri Uganda ku munsi w’ejo Taliki ya 10 Kanama 2017 aho yitegura gukora imyitozo ya nyuma uyu munsi dore ko umukino nyirizina ari kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 12 Kanama 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa