skol
fortebet

Bizimana niwe watowe nk’umukinnyi witwaye neza mu mukino bahuye na Nigeria

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Bizimana Djihad niwe watowe nk’umukinnyi w’umukino ubwo Amavubi yahatanaga na Nigeria mu ijoro ryakeye,bikarangira nta kipe ibashije kwinjiza igitego.
Muri uyu mukino Bizimana Djihad ukina hagati,yitwaye neza cyane yaba ku guhererekanya na bagenzi be ndetse no gucenga byashinishije ababashije kureba uyu mukino.
Nubwo Nigeria yarushije ikipe y’igihugu Amavubi mu gice cya mbere,Djihad niwe mukinnyi wabonaga adahuzagurika ndetse yagiye yambura imipira abakinnyi ba Nigeria ubwo (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Bizimana Djihad niwe watowe nk’umukinnyi w’umukino ubwo Amavubi yahatanaga na Nigeria mu ijoro ryakeye,bikarangira nta kipe ibashije kwinjiza igitego.

Muri uyu mukino Bizimana Djihad ukina hagati,yitwaye neza cyane yaba ku guhererekanya na bagenzi be ndetse no gucenga byashinishije ababashije kureba uyu mukino.

Nubwo Nigeria yarushije ikipe y’igihugu Amavubi mu gice cya mbere,Djihad niwe mukinnyi wabonaga adahuzagurika ndetse yagiye yambura imipira abakinnyi ba Nigeria ubwo bashakaga kwinjira mu rubuga rw’amahina.

Bizimana ukina hagati mu ikipe ya APR FC,niwe kapiteni wungirije w’Amavubi ndetse agiye gufatanya na bagenzi be kwitegura umukino ikipe y’igihugu izahura na Equatorial Guinea ku wa 5 w’iki cyumweru ubwo bazaba bakina umukino wa kabiri wo mu itsinda C.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa