Kigali

Bizimana Yannick yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 June 2019 Yasuwe: 3115

Rutahizamu Bizimana Yannick witwaye neza mu mwaka wa shampiyona ushize mu ikipe ya AS Muhanga yamaze kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka 2.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 20 Kamena 2019 nibwo uyu mukinnyi ukiri muto Bizimana Yannick yasinyiye Rayon Sports yamutanzeho miliyoni 10 FRW zirimo 5 yahawe ndetse n’izindi 5 zahawe AS Muhanga na Gitiicyinyoni.Bizimana azajya ahembwa ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Bizimana yabengutswe n’amakipe menshi muri shampiyona ishize ya 2018-19, nyuma yo gufasha AS Muhanga kurangiza ku mwanya 9 ari bwo yari izamutse ndetse arangiza ku mwanya wa 4 mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi14, inyuma ya Muhadjiri watsinze 15, Sarpong na 16 na Jules Ulimwengu wa 20.

Bizimana Yannick ntabwo atunguranye kuba yerekeje mu ikipe ya Rayon Sports kuko mu minsi ishize AS Muhanga yemeye kumugurisha muri Rayon Sports, ariko basanga uyu musore yarasinyiye imbanzirizamasezerano Police FC.

Bizimana Yannick yatsinze ibitego amakipe akomeye mu Rwanda,kuko yatsinze Rayon Sports igitego ndetse akundwa cyane ubwo yatsindaga APR FC ibitego 2 wenyine I Muhanga mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabaye Kuya 18 Gicurasi 2019.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza mushya wa Rayon Sports yageneye ubutumwa bukomeye abakinnyi bayo...

Umutoza mushya wa Rayon Sports,Javier Martinez Espinoza yatangaje ko aziko...
21 September 2019 Yasuwe: 4081 0

Rayon Sports yamaze gutangaza umutoza mushya wagizwe ibanga...

Umutoza ukomoka muri Mexico witwa Javier Martinez Espinoza w’imyaka 46 niwe...
21 September 2019 Yasuwe: 3208 1

Losciuto byavugwaga ko yagizwe umutoza wa Rayon Sports yabihakanye

Umutoza Jean Francois Losciuto byavugwaga ko yamaze kumvikana na Rayon...
21 September 2019 Yasuwe: 2536 0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye kuvugisha benshi ku mbuga...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yaciye ibintu ku...
21 September 2019 Yasuwe: 3553 0

Abatoza 3 bari kuganirizwa mu ibanga kugira ngo bazavemo usimbura Zinedine...

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Real Madrid iherutse kwitwara nabi cyane mu...
21 September 2019 Yasuwe: 2896 0

Rayon Sports yimuye italiki yagombaga gutangarizaho umutoza wayo...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwimura igihe bwagombaga gutangariza ku...
20 September 2019 Yasuwe: 3096 4