Kigali

Blaise Matuidi yatangaje ikintu gikomeye kizafasha Ubufaransa gusezerera Uruguay

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 July 2018 Yasuwe: 1188

Umukinnyi Blaise Matuidi ukina hagati mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatangaje ko Uruguay nibura Einson Cavani bizayigora guhangana n’Ubufaransa ndetse yemeza ko Kylian Mbappe abaha icyizere gikomeye cyo gusezerera iyi kipe ku munsi w’ejo.

Uyu musore utazagaragara ku mukino wo ku munsi w’ejo kubera ko yabonye amakarita 2 y’umuhondo,yabwiye abanyamakuru ko Uruguay nibura Cavani izaba ibuze intwaro ikomeye yagombaga kubagora aboneraho kwemeza ko ku mukino wo ku munsi w’ejo bizeye Kylian Mbappe.

Imvune ya Cavani iraha icyizere Matuidi cyo gusezerera Uruguay

Yagize ati “Cavani ni umukinnyi twakoranye igihe kinini kandi ateye ubwoba cyane kuko bigoye kumufata.Uruguay nimubura izahangayika ndetse bizayigora guhangana n’Ubufaransa.Biragorana gusimbuza rutahizamu wa mbere ku isi.

Uzaba ari umukino ukomeye gusa dufite ikipe yagora buri wese kuko ubusatirizi bwacu burihuta cyane.Kylian Mbappe ni umwe mu bakinnyi twizera kuko iyo abonye umwanya wo kunyuramo biba bigoye kumuhagarika.Twizeye ko azagora bikomeye ikipe ya Uruguay."

Matuidi yavuze ko Mbappe ariwe turufu Ubufaransa buzakoresha ku munsi w’ejo

Cavani yavunikiye mu mukino yafashije Uruguay guserera Portugal ubwo yatsindaga ibitego 2 batsinze ikipe ya Ronaldo,aho yasohotse mu kibuga umukino utarangiye ndetse arashidikanywa ho ku munsi w’ejo kuko ntarakora imyitozo nyuma y’uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukinnyi Dele Alli yabenze umukunzi we mu ibanga amusimbuza uwo bahuriye...

Umwongereza Dele Alli ukinira ikipe ya Tottenham yabenze umukunzi we Ruby...
20 February 2019 Yasuwe: 2523 0

Jules Ulimwengu yavuze byinshi ku rugendo rwe muri Rayon Sports n’umukinnyi...

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports watangiye kwigarurira abafana kubera...
20 February 2019 Yasuwe: 2876 0

FERWAFA yakuriye inzira ku murima ikipe ya Mukura VS yashakaga ko umukino...

FERWAFA yamaze kwandikira Mukura VS iyimenyesha ko icyifuzo cyayo cy’uko...
20 February 2019 Yasuwe: 1271 0

Jurgen Klopp yateranye amagambo n’umutoza wa Bayern Munich nyuma yo...

Umutoza wa Livepool,Jurgen Klopp yagaragaye ari gushwana n’umutoza wa Bayern...
20 February 2019 Yasuwe: 1523 0

Neymar Jr yateye benshi agahinda kubera ubuzima bubabaje yaciyemo nyuma yo...

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr yatangaje ko nyuma yo kuvunika ukuguru kwe mu...
20 February 2019 Yasuwe: 2457 0

Jules Ulimwengu yatangiranye ubukana budasanzwe muri Rayon sports,Mukura VS...

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports wa Rayon Sports, Jules Ulimwengu...
19 February 2019 Yasuwe: 3169 0