skol
fortebet

Blatter wahoze ayoboye FIFA arashinjwa guhohotera umugore

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2017

Sponsored Ad

• Hope Solo yashinje Blatter kumukorakora ku kibuno ubwo bari mu muhango wo gutanga Ballon d’or 2013
• Blatter yahakanye ibyo gukorakora ku kibuno Hope Solo avuga ko ari ukumuharabika
• Blatter yeguye ku buyabozi bwa FIFA kubera ruswa

Sponsored Ad

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe ya Lata zunze ubumwe z’Amerika Hope Solo yatangarije abanyamakuru ko Sepp Blatter wahoze ari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA yamukorakoye ku kibuno ubwo bari mu muhango wo gutanga ibihembo bya Ballon d’Or 2013.

Uyu wahoze wahoze akinira ikipe ya USA, yatangaje ko ubwo bari bagiye gutanga igihembo ku mukinnyi witwaye neza mu bagore,uyu muyobozi wakuwe ku mwanya wo kuyobora FIFA na ruswa yamukorakoye ku kibuno gusa yanga gushwana nawe kubera ko bari mu muhango wari witabiriwe n’abantu benshi.

Yagize ati “ubwo twari tugiye guha igihembo Abby yarankorakoye gusa ntabwo nahise mbiha agaciro cyane kuko nari ngiye guha igihembo cy’agaciro umukinnyi mugenzi wanjye twakinanaga.Ibitekerezo byanjye nabishyize kuri Abby gusa nyuma y’umuhango sinigeze nongera kumubona ngo mwihanize ntazongere kunkoraho kuko nagiye gutanga igihembo mfite isoni.Nasaba abakobwa bose b’abakinnyi kujya bavuga ihohoterwa bakorewe kuko ntabwo baba bari muri Hollywood.

Mu kiganiro uyu mugabo w’imyaka 81 yahaye AP yavuze ko ibyo uyu mugore w’imyaka 36 yavuze ari ukumusebya bitigeze biba.

Hope solo yasezeye ku mupira w’amaguru amaze gukinira USA imikino 202 aho yafashije ikipe ya Amerika gutwara imidali 2 ya zahabu mu mikino Olimpiki.

Uyu mugore yashinje Blatter kumukorakora ubwo bari mu muhango wo gutanga ibihembo bya Ballon d’Or 2013 aho yagombaga gushyikiriza iki gihembo umukinnyi Abby Wambach bakinanye igihe kinini mu ikipe y’igihugu y’abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa