skol
fortebet

Bombori bombori muri Sunrise FC! Ikibazo cy’amafaranga cyaba kigiye kuba amateka? [UBUSHAKASHATSI]

Yanditswe: Friday 03, Feb 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Sunrise ni umwe mu makipe yari yitezwe kuba yahanganira igikombe cya shampiyona uyu mwaka w’imikino, dore ko yari yanabigaragaje itsinda imikino yayo 3 ya mbere. Yaje kugongwa n’ikibazo cy’amakikoro make cyatumye abakinnyi bacika intege batangira gutsindwa umusubirizo.
Ikibazo kiri muri Sunrise kigenda gifata indi ntera uko bwije n’ uko bucyeye, noneho abakinnyi bavuga ko babagezemo amezi icyenda harimo 4 ikipe ikiri i Rwamagana 5 bamaze Nyagatare bakaba batanizeye ko bazayahembwa mu (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Sunrise ni umwe mu makipe yari yitezwe kuba yahanganira igikombe cya shampiyona uyu mwaka w’imikino, dore ko yari yanabigaragaje itsinda imikino yayo 3 ya mbere. Yaje kugongwa n’ikibazo cy’amakikoro make cyatumye abakinnyi bacika intege batangira gutsindwa umusubirizo.

Ikibazo kiri muri Sunrise kigenda gifata indi ntera uko bwije n’ uko bucyeye, noneho abakinnyi bavuga ko babagezemo amezi icyenda harimo 4 ikipe ikiri i Rwamagana 5 bamaze Nyagatare bakaba batanizeye ko bazayahembwa mu gihe ubuyobozi bw’ikipe bubasaba gutyaza amenyo kuko ikibazo cy’amafaranga kigiye kuba amateka muri iyi ikipe.

Ese intandaro y’ikibazo kiri muri iyi kipe ni iyihe?

Iki kibazo intandaro yacyo nk’uko ubushakashatsi tumazemo iminsi bwabitweretse ni ukutumvikana muri bamwe mu bayobozi b’akarere batashakaga ko amafaranga asohoka ngo age guhemba abakinnyi, none bakaba babagezemo amezi menshi.

Kuri ubu bisa n’ibyafashe indi ntera kuko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina muri iyi kipe bavuga ko badahebwa mu gihe abo bakuye hanze y’igihugu bo bahembwa. Ibi bikaba byarababaje ku buryo bamwe ngo batangiye kwaka amabaruwa abakura muri iyi kipe ’Release letters’.

Mu kiganiro bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe batashatse ko amazina yabo atangazwa bahaye ikinyamakuru Umuryango bavuze ko batumva ukuntu bahemba abakinnyi bamwe abandi bakabareka kandi bakora akazi kamwe.

Yagize ati"natwe ubu biba byatuyobeye, bariya banyamahanga (abakinnyi babo baturuka muri Nigeria na Cameroon) bo babonye ayabo, ayacu ntiturabona n’igiceri, ubu bibaye amezi 9 tutishyurwa ( amezi 4 ikipe ikiri i Rwamagana, na 5 imaze Nyagatare), bamwe baranditse basaba Release letter nanjye bidatinze ndaza kwandika bandeke nigendere."


Ese ibitangazwa n’aba bakinnyi byaba ari ukuri?

Umunyamabanga w’ikipe ya Sunrise Rebero yatangarije ikinyamakuru Umuryango ko ibyo bihabanye n’ukuri kuko nta mukinnyi urishyurwa ndetse ko n’ibyo by’abasabye release letters ntabo azi uretse umukinnyi umwe gusa.

Yagize ati" Abanyamahanga? Tubahemba cyangwa tubaha recruitement? Nta na kimwe uretse ko twaganiriye tukabihanganisha tukababwira igihe amafaranga azabonekera bakabyumva, ibyo sinzi aho babikura n’ababa bashaka kudusebya gusa."

Yakomeje agira ati"uretse umukinnyi umwe wanditse asaba release letter nta wundi nzi, abo bavuga ko bazisabye n’ubundi nibabandi bazi ko tugiye kubirukana bagatanguranwa mbere y’uko tubirukana, kuko nk’uko mubizi phase aller kuba irangiye tugiye kugira abakinnyi twongeramwo bivuze ko hari nabo tuzarekura."

Ufashe ibyo izi mpande zombi zivuga uzasanga buri ruhande rufite ukuri. Kuko ku kijyanye n’imishahara umukinnyi umwe waturutse muri Nigeria yemereye ikinyamakuru Umuryango ko hari amafaranga yahawe n’ubuyobozi bw’ikipe ye ya Sunrise, gusa yanze kwerura ngo avuge niba ari umushahara yahawe cyangwa ari recruitement ngo icyangombwa ni uko tumenye ko yahawe amafaranga birahagije.

Release letter byifashe bite?:

Nk’uko umunyamabanga w’iyi kipe yabivuze bishoboke ko hari abakinnyi bamenye ko bazasezererwa bitewe n’umusaruro muke wabo bagahita batanguranwa basaba izi baruwa, gusa na none si umwe nk’uko yabivuze, kuko amakuru agera ku Umuryango avuga ko abagera mu 10 bamaze kuzisaba, gusa abo twabashije kumenya bidasubisubirwaho ko bazatse ni 5, barimo umuzamu Itangishatse J. Paul abakinnyi nka Uwambajimana Leon Kawunga, Ally Sova, Usanase François ’Framin’ na Senceye.

Andi amakuru Umuryango wamenye ni uko umukinnyi Niyibizi Vedaste na rutahizamu w’ Umunyarwanda w’iyi kipe Sinamenye Cyprien nabo barimo kwitegura gutanga amabaruwa yabo basaba release letter. Icyo umuntu atarenza ingohe ni uko aba bakinnyi bose twavuze haruguru abenshi ni abakinnyi babanza mu kibuga.


Niyibizi Vedaste (iburyo) umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe yaba yitegura gusaba kuyisohokamo

Akarere kaba karemeye kwakira iyi kipe kabizi neza ko kari kwigiza nkana katazayitunga?

Oya, kuko mu ubusesenguzi ikinyamakuru Umuryango kimazemo iminsi, cyasanze akarere kajya gufata iyi kipe kari karamaze gukora umushinga w’uburyo iyi kipe yabaho, buri mukozi w’akarere hari amafaranga agomba gukatwa, abakozi b’imirenge n’utugari tugize aka karere nabo ni uko, ndetse utibagiwe abahinzi, aborozi bakorera muri aka karere n’abandi barimo n’amakoperative kandi bose bari barabyemeye ku buryo nta kibazo cyarimo, warabaraga ugasanga byibuze iyi kipe izajya itungwa na miliyoni z’amanyarwanda zigera hafi muri 250 ku mwaka.

Uyu mushinga se waba warapfuye ute?

Nyuma y’uko uyu mushinga wemejwe habayeho gusubiranamo, maze umuyobozi w’akarere ka Nyagatare ntiyumvikana na njyanama y’akarere yo yavugaga ko iyi kipe ntacyo imariye abaturage bityo ko nta mpamvu yo kuyitakazaho amafaranga, gusa umuyobozi w’aka karere we yari ayiryamyeho avuga ko igomba kubaho uko byagenda kose, ibi ni bimwe mu byatumye aba bakinnyi babura amafaranga yabo.

Ese hari icyizere cy’uko ibi bibazo byazakemuka?

Ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’aka karere ntibyadukundira, gusa twabashije kuvugana n’umunyamabanga w’iyi kipe Rebero adutangariza ko ikibazo cyamaze gukemuka kuko inama njyanama irangiye bemeje ko amafaranga agomba gusohoka akajya guhemba abakinnyi, bityo ko kuwa mbere amafaranga azarara kuri compte y’ikipe kuwa kabiri bagahemba abakinnyi.

Yagize ati"ubu tuvugana njyanama y’akarere yamaze kwemeza ko amafaranga asohoka, kuwa mbere azarara kuri konti y’ikipe kuwa kabiri buri mukinnyi azaba yabonye amafaranga ye, ndabikwizeza 100%. Mu mikino yo kwishyura abakunzi ba Sunrise bagomba kwitega Sunrise iryana nk’uko yari yatangiye shampiyona."

Uyu munyabanga kandi yakuyeho urujijo rw’amakuru y’ibihuha yavugaga ko amafaranga agiye gusohoka ariyo ya nyuma nk’uko byari byatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru hano mu Rwanda, ngo icyo bakwiye kumenya ni uko Sunrise iri mu maboko y’akarere ka Nyagatare ari nako kagomba kuyifasha nk’uko kabyemeye cyane cyane ko n’umuyobozi wa ko ayishyigikiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa