Kigali

Brazil itsinze Costa Rica bigoranye mu gikombe cy’isi

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 June 2018 Yasuwe: 1087

Ikipe ya Brazil itsinze Costa Rica ibitego 2-0 mu minota 6 y’inyongera nyuma y’aho iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Muri uyu mukino Brazil yasabwaga gutsinda byanze bikunze,yatengushywe n’ubwugarizi bukomeye bwa Cosra Rica,yugariye kuva umupira utangiye kugeza urangiye nubwo bitayibujije gutsindwa.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi ari ku rwego rumwe ndetse nta mahirwe menshi y’ibitego yabonetsemo.

Mu gice cya kabiri, Brazil yatangiye iri hejuru ndetse itangira gusatira bikomeye izamu rya Keylor Navas urindira Costa Rica,ba rutahizamu ba Brazil barimo Gabriel Jesus na Philippe Coutinho Babura amahirwe akomeye nubwo babonye penaliti umusifuzi akayemeza gusa aza kwisubiraho kubera ibyemezo bya VAR.

Mu minota 6 y’inyongera nibwo Brazil yaciye akagozi kafashaga Costa Rica kugarira,Philippe Coutinho afungura amazamu ku mupira mwiza yahawe na Gabriel Jesus.

Iminota 6 y’inyongera yarangiye umusifuzi yongeraho 2 maze ku munota wa 7 w’inyongera Neymar ashyiramo igitego ku mupira mwiza yahawe na Douglas Costa.

Brazil ihise iyobora itsinda E n’ amanota 4 kuko mu mukino wa mbere yanganyije n’Ubusuwisi igitego 1-1.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’Uburanga yigambye gukundana na Neymar arusha imyaka 12...

Umunyamideli ukunze kwifotoza yambaye ubusa,ukomoka mu burusiya witwa...
15 February 2019 Yasuwe: 3263 0

Mesut Ozil yakoze igikorwa kigaragaza ko yanga urunuka umutoza Unai...

Umukinnyi Mesut Ozil uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose...
15 February 2019 Yasuwe: 3507 0

Jules ulimwengu yamaze gusinyira Rayon Sports ahabwa nimero 7 yambarwaga na...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise FC yamaze gusinyira Rayon...
15 February 2019 Yasuwe: 2421 0

Jules Ulimwengu yamaze kugera mu Rwanda yizeza abakunzi ba Rayon Sports...

Rutahizamu w’Umurundi Jules Ulimwengu yamaze kugera I Kigali aho aje...
14 February 2019 Yasuwe: 2326 0

Umugore wa Wayne Rooney yakuyemo impeta y’isezerano nyuma yo kumufata ari...

Coleen Rooney, umugore w’umukinnyi Wayne Rooney yagaragaye mu muhanda nta...
14 February 2019 Yasuwe: 2674 0

Sergio Ramos ari mu mazi abira kubera ikarita y’umuhondo yaraye...

Kapiteni wa Real Madrid ari mu mazi abira kubera ibyo yatangaje ko...
14 February 2019 Yasuwe: 1931 0