skol
fortebet

Breaking news: Gustave Nkurunziza wari watorewe kuyobora Volleyball y’u Rwanda yeguye kuri uyu mwanya

Yanditswe: Monday 20, Mar 2017

Sponsored Ad

Gustave Nkurunziza wayoboraga FRVB
Kuri uyu wa mbere nibwo Gustave Nkurunziza yandikiye ibaruwa Perezida w’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) avuga ko azezeye ku mwanya wa Perezida w’iri shyirahamwe FRVB ku mpamvu avuga ko ari ize bwite.
Mu ibaruwa ye, Gustave Nkurunziza avuga ko ukwegura kwe kwagombye guhita gushyirwa mu bikorwa kandi akavuga ko ashimira cyane abo bakoranye n’abo bafatanyije mu gihe yari mu mirimo.
Gustave Nkurunziza yari aherutse (...)

Gustave Nkurunziza yari aherutse gutorerwa indi manda yo kuyobora FRVB mu matora ataravuzweho rumwe yabaye taliki 4/2/2017.

Aya matora yavuzwemo ibibazo binyuranye byarimo kwiba amajwi hiyambajwe ruswa yahawe abari bagize inteko itora ngo itore Nkurunziza Gustave.

Ibi byavugwaga ntibaheze mu magambo gusa kuko byageze n’aho Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Polisi (CID) ruta muri yombi Gustave Nkurunziza n’abandi bakozi babiri ba FRVBbose bakurikiranweho kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe.

Amafaranga bari bakurikiranweho kunyereza ni nayo byavugwagwa ko ari nayo yakoreshejwe mu gutanga ruswa yavuzwe mu matora.

Nkurunziza Gustave yari yatorewe kuyobora FRVB atsinze mu matora Léandre Karekezi wigeze gukinira ikipe y’igihugu ya Volleyball ndetse akaba yaranayoboye Akarere ka Gisagara.

Ibaruwa Nkurunziza Gustave yanditse asezera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa