skol
fortebet

Buffon yatangaje abakinnyi 3 bamugoye mu bo yahuye nabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 09, May 2018

Sponsored Ad

Umunyezamu w’Umutaliyani umaze imyaka itari mike mu kibuga Gianluigi Buffon yatangaje ko Cristiano Ronaldo,Lionel Messi na Ronaldo Luis Nazario de Lima aribo bakinnyi 3 bamugoye kurusha abandi bose yahuye nabo.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu wakiniye Juventus na Parma,yatangaje ko nubwo yahuye n’abakinnyi benshi beza,aba batatu aribo bamugoye kurusha abandi.

Yagize ati “Nahuye n’abakinnyi bakomeye benshi gusa Messi, Cristiano na Ronaldo mukuru nibo bangoye kurusha abandi ndetse nibo mbona nk’abakinnyi beza mu bo nahuye nabo.”

Buffon w’imyaka 40 yavuze ko uyu mwaka ariwo wa nyuma akina ruhago gusa wagenze nabi nabi cyane kubera ko batashoboye gutwara igikombe cya UEFA Champions League ndetseikipe y’Ubutaliyani ntibashe kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi giteganyijwe mu Burusiya.

Abakinnyi bagoye Buffon kurusha abandi

1.Cristiano Ronaldo


2.Luis Nazario de Lima (Ronaldo)

3.Lionel Messi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa