skol
fortebet

Buffon yatangaje benshi kubera amagambo yavuze kuri Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyezamu Gianluigi Buffon wa PSG wahoze ari kapiteni wa Juventus mu myaka myinshi ishize yatunguye benshi ubwo yavugaga ko Juventus izegukana UEFA Champions League kubera ko Cristiano Ronaldo wayibasiraga yayerekejemo.

Sponsored Ad

Buffon wasezeye muri Juventus mu mpera z’umwaka w’imikino ushize yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Juventus yarebye kure ubwo yazanaga Cristiano Ronaldo,kuko n’ubundi ariwe watumaga bategukana igikombe cya UEFA Champions League.

Buffon yavuze ko Juventus yahagaritse agahinda Ronaldo yayiteraga

Yagize ati “Ndatekereza ko Ronaldo azaha Juventus nk’ibyo yahaye amakipe yose yakiniye.Ni byiza ko Ronaldo atazongera guteza Juventus agahinda nkako yayiteye mu myaka ishize.Ibyo Juventus izageraho ntibizatungurana kuko ifite abayobozi b’abahanga ,abakinnyi n’abafana bakomeye.

Buffon yatangaje ko yifuriza ibyiza Juventus ndetse yiteze ko izegukana igikombe cya UEFA Champions League baherukaga mu mwaka wa 1996 atarayigeramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa