skol
fortebet

Bugesera FC yahagaritse abakinnyi babiri bafashije Rayon Sports kuyinyagira

Yanditswe: Monday 30, Apr 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko ihagaritse abainnyi babiri barimo Ndatimana Robert na Niyonkuru Radju batitwaye neza mbere y’umukino banyagiwemo na Rayon Sports ibitego 5-0,Ku wa Gatandatu.

Sponsored Ad

Aba basore 2 bahuriye ku kuba baranyuze mu ikipe ya Rayon Sports, bahanwe kubera imyitwarire mibi bavugwaho aho Ndatimana Robert ashinjwa kwanga gukina umukino wa Rayon Sports abeshya ko arwaye ndetse na Niyonkuru Radju wavuye mu mwiherero atavuze yarangiza akitwara nabi mu mukino cyane ko yanahawe ikarita itukura.

Ndatimana Robert yanze gukina na Rayon Sports

Mu kiganiro umunyamabanga wa Bugesera FC Sam Karenzi yagiranye na Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru,yatangaje ko bafashe icyemezo cyo guhagarika aba basore kubera imyitwarire mibi agaragaje mbere y’umukino wa Rayon Sports.

Yagize ati “Niyonkuru Radju yitwaye nabi ava mu mwiherero w’abakinnyi mbere yo guhura na Rayon Sports, aza kugaruka nyuma atatubwiye impamvu yabyo.Uretse imyitwarire mibi mbere y’umukino, uyu musore yanagaragaje imyitwarire idahwitse mu mukino nyirizina.

Ndatimana Robert we ku wa gatanu yavuze ko atameze neza atabasha gukina uyu mukino, nyamara abaganga bavuze ko yari muzima, hari n’indi myitwarire itari myiza yagaragaje."

Radjou ntiyari mu mukino

Sam Karenzi yavuze ko nta ruswa bashinja aba bakinnyi babo kuko batigeze babona bayihabwa gusa babahaniye imyitwarire mibi.

Itangazo rya Bugesera

Niyonkuru Radjou yahagaritswe amezi 2 atagaragara mu ikipe ya Bugesera, ibihano bye bikazarangira umwaka w’imikino urangiye mu gihe Ndatimana Robert we azagaruka mu ikipe tariki ya 01 Kamena uyu mwaka,aho afite amahirwe yo kugaragara mu mikino ya nyuma ya shampiyona ndetse n’umukino wa 1/4 w’igikombe cy’amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa