skol
fortebet

Bugesera FC yamaze guhagarika umutoza wayo Bizimungu Ally

Yanditswe: Friday 17, Nov 2017

Sponsored Ad

• Bugesera FC yamaze guhagarika umutoza Bizimungu Ally
• Bizimungu azize umusaruro mubi

Sponsored Ad

Ikipe ya Bugesera FC yamaze guhagarika umutoza wayo Bizimungu Ally nyuma yo kunanirwa gufasha iyi kipe kwitwara neza dore ko iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 4.

Ku wa Gatatu taliki ya 16 Ugushyingo 2017,nibwo ikipe ya Bugesera yanyagiwe na APR FC 3-0,bishyira uyu mutoza Ally mu mazi abira cyane ko Bugesera FC yahise ifata umwanya wa nyuma n’amanota 4 gusa mu mikino 5 imaze gukina muri shampiyona.

Bizimungu yageze muri Bugesera FC nyuma y’aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bumaze gutandukana n’umutoza Kanyankole Gilbert uzwi nka Yaounde bitewe n’imyitwarire mibi none n’uyu wamusimbuye yahagaritswe by’agateganyo aho ashobora no kuzirukanwa
kubera umusaruro mubi ukomeje kuranga ikipe ya Bugesera FC.

Bizimungu ahagaritswe nyuma y’aho ikipe ya Bugesera yiriye ikimara mu gutegura umukino wa APR FC aho abakinnyi bamaze hafi icyumweru bari muri Hotel Gorden Tulip bikarangira banyagiwe 3-0.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abivuga,uyu mutoza yahagaritswe by’agateganyo kugira ngo ubuyobozi bwa Bugesera burebe ikitagenda muri iyi kipe aho ikipe igiye gutozwa by’agateganyo Nshimiyimana Maurice Maso aho aratangira ahura na Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona bazakinira i Nyamata kuwa gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa