skol
fortebet

Bugesera FC yatiye imyenda y’abanyeshuli mu mukino yari yasuyemo Gicumbi FC

Yanditswe: Sunday 17, Mar 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Bugesera FC yahuye n’uruva gusenya ubwo yageraga ku kibuga cya Gicumbi FC igasanga yambaye imyenda isa ni’’y umunyezamu wayo bituma ijya gutira indi ku kigo cy’amashuli yo muri aka gace.

Sponsored Ad

Mbere y’umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda Gicumbi FC yanganyijemo na Bugesera FC igitego 1-1,Bugesera FC yabangamiwe bikomeye n’umunyezamu,Shyaka Régis wa Gicumbi, wari mu rugo wambaye imyenda isa n’iye, biba ngombwa ko ijya gutira ku kigo cy’amashuli.

Kubera gushaka imyenda kwa Bugesera FC,uyu mukino watangiye utinze gusa habuze gato ngo iterwe mpaga.

Guhuza imyambaro hagati y’ikipe yasuye n’umunyezamu bikomeje kubaikibazo gikomeye,ndetse na FERWAFA ireberera amakipe ntiragifatira umwanzuro.

Gicumbi FC yabimburiye izindi ubwo yambaye imyenda ya Real Madrid kubera gusanga yambaye imyenda isa n’iy’umunyezamu wa AS Muhanga yari yabakiriye.

Amakipe amwe n’amwe yakirmu Rwanda asigaye agerageza gushaka uko ateresha mpaga ikipe zasuye aho yambika abanyezamu isa n’iy’ikipe bari buhure
Mukura Victory Sport yari igiye guhurira n’ikibazo nk’iki i Nyagatare ubwo yari yakiriwe na Sunrise FC mu kwezi gushize, ariko baburirwa kare, batumiza imyenda muri imwe mu makipe y’i Huye.

Kuri uyu wa Gatandatu, ubwo Gicumbi FC yari yakiriye Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona, yakoze ibisa nko kwihimura ku byo yakorewe i Muhanga mu mwaka ushize n’i Huye mu 2017, umunyezamu wayo Shyaka Régis yambara imyambaro isa n’amabara y’ikipe ya Bugesera FC.

Ibi byatindije umukino iminota itari mike, birangira Bugesera FC itiye abanyeshuri imyenda y’umuhondo irahindura, umukino ubona gutangira.

Amakipe yombi yagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1. Mugenzi Bienvenue yatsindiye Bugesera FC mu gice cya mbere cy’umukino mu gihe igitego cya Gicumbi FC cyatsinzwe na Nshimiyimana Aboubakar mu minota ya nyuma kuri penaliti yakozwe na Ahishakiye Jacques wakoze umupira mu rubuga rw’amahina.

Bugesera FC yagize amanota 24 ku mwanya wa 10 mu gihe Gicumbi FC ifite amanota 17 ku mwanya 14.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Espoir FC yatsinzwe na Marines FC ibitego 2-0 bya Ndayisenga Ramadhan mu gihe AS Muhanga yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1.

Kuri iki Cyumweru, Police FC irakira Kirehe FC ku Kicukiro naho Amagaju FC yakire Musanze FC. Umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sport, uwa Mukura Victory Sport na APR FC n’uwa Sunrise FC na AS Kigali yasubitswe kubera abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu.


Gicumbi FC yashatse ko Bugesera FC iterwa mpaga birayipfubana

Source:IGIHE

Ibitekerezo

  • Ariko jye numva ikipe yasuwe ariyo iba igomba guhindura kuko umushyitsi ari umwami.
    Nko gushakira umuzamu indi myambaro byari byoroshye kuruta kwambika bushya ikipe yose!
    Cyangwa bajye bategeka ikipe kwitwaza uniforms ebyiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa