skol
fortebet

Buregeya Prince na Nshuti Innocent bafashe umwanya bashimira bikomeye umutoza Jimmy Mulisa

Yanditswe: Wednesday 14, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko uwari umutoza wungirije w’ikipe ya APR FC atandukanye nayo, Jimmy Mulisa, Buregeya Prince na Nshuti Innocent bafashe umwanya bashimira uyu mutoza uruhare yagize mu rugendo rwabo mu mupira dore ko ari na we wabazanye muri APR FC nkuru.

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka itatu ari umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yaje gutandukana n’iyi kipe aho atari mu batoza izifasisha mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Buregeya Prince yamushimiye ku ruhare yagize mu rugendo rwe rwa ruhago

Nshuti Innocent na Buregeya Prince, babinyujije ku rukuta rwabo rwa Instagram, bashimiye Jimmy Mulisa ku buryo yabafashije kuva baza muri APR FC kugeza ku batandukanye.

Ku mwaka we wa mbere ni na bwo Nshuti Innocent yamuzamuye muri APR FC nkuru amukuye mu Academy ndetse agenda amuha amahirwe na we ntiyayapfusha ubusa.

Uretse kuba umutoza yari nk’umubyeyi we

Avuga kuri Jimmy, Nshuti yavuze ko atari umutoza we gusa ahubwo yari n’umubyeyi we kuko inama yamugiriye nyinshi kandi zamufashije cyane.

Yagize ati”Mfashe uyu mwanya, ndashaka kugushimira Coach Jimmy Mulisa ku bwo kumba hafi mu bihe byose twabanye, wamfashe nk’umwana wawe ntabwo wambereye umutoza gusa ahubwo wanambereye umubyeyi, sinatinya kuvuga ko ufite uruhare rukomeye cyane mu iterambere ryanjye. Warakoze cyane umutoza. Nkwifurije ishya n’ihirwe mu byo uzerekezaho amaboko byose Imana izabihe umugisha.”

Mu mwaka wakurikiyeho kandi ni bwo Buregeya Prince na we yamuzamuye muri APR FC ari kumwe n’abandi bakinnyi nka; Shaffy uri muri AS Kigali na Nyirinkindi Saleh(bari bazamuwe ari 10 ahitamo gusigarana aba 3).

Mu butumwa Prince na we yanyujije kuri Instagram ye mu minsi ishize, yashimiye Jimmy avuga ko yagize uruhare runini mu rugendo rwe rwa ruhago.

Yagize ati”Umutoza uri umuntu utangaje wahinduye byinshi ku rugendo rwanjye rwa ruhago, wampaye amahirwe ungira n’inama. Warakoze nkwifurije ibyiza gusa.”

Jimmy Mulisa yinjiye muri APR FC mu Gushyingo 2016 ari umutoza mukuru, muri Werurwe 2018 aza kugirwa umwungiriza w’umunya – Serbia, Ljubomir Petrovic, uyu munya – Serbia yaje kurangiza shampiyona umwaka w’imikino wa 2017-2018 anahesheje APR FC igikombe ahita yongera aragenda.

Jimmy Mulisa yaje gusigarana ikipe nk’umutoza mukuru ariko iyi kipe iza guhabwa Zlatko Krmpotic watoje shampiyona ya 2018-2019 ariko na we aza kwirukanwa irangiye, imikino APR FC yari isgaranye nka CECAFA Kagame Cup yatojwe na Jimmy Mulisa ariko nyuma yayo na we aza kurekurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa