skol
fortebet

Buruchaga yababajwe bikomeye no kuba atatsinze ikipe ya APR FC

Yanditswe: Saturday 09, Nov 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Kiyovu Sports,Mugunga Dieudonne uzwi ku izina rya Buruchaga yabwiye abanyamakuru ko yababajwe bikomeye no kuba atatsinze ikipe ya APR FC yari amaze iminsi yitegura ngo ayihe isomo rya ruhago.

Sponsored Ad

Nyuma y’umukino,Mugunga yabwiye abanyamakuru ko ababaye cyane kuko yari yateguye neza umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona yagombaga guhura na APR FC ariko ikaba yamucitse banganyije 0-0.

Yagize ati “Ntabwo twishimye vraiment,twari tuzi ko uyu mukino tuwutsinda.Ntabwo nishimye.Twabuze amahirwe, urabizi ntabwo nimero 9 wacu yari ameze neza,yahushije igitego cyari cyabazwe n’ikindi Imana ntiyashatse ko tugitsinda.N’ibitego 2 nabonye ko twari gutsinda ariko byanze kwinjira.”

Buruchaga yavuze ko ntacyo yavuga ku musifuzi ariko yemeza ko yagiye yanga guha amakarita abakinnyi ba APR FC bakoze amakosa.

Mugunga Dieudonne uzwi nka Buruchaga,akomeje gukora akazi keza mu ikipe ya Kiyovu Sports kuko kugeza ubu iri ku mwanya wa 05 n’amanota 15 inganya na Rayon Sports ndetse irarushwa amanota 3 gusa Police FC iyoboye shampiyona.


Buruchaga akomeje guha igitinyiro Kiyovu Sports

Amafoto: Funclub

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa