skol
fortebet

Buteera yiteguye kugaruka mu Mavubi nagirirwa icyizere

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2017

Sponsored Ad

• Buteera yiteguye kugaruka mu Mavubi nagirirwa icyizere
• Buteera arifuza kugaruka mu Mavubi
• Buteera arifuza kwerekeza mu mikino ya CHAN

Sponsored Ad

Umukinnyi Andrew Buteera ukinira ikipe ya APR FC mu kibuga hagati,aratangaza ko ameze neza kandi yiteguye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi nagirirwa icyizere n’umutoza w’ikipe y’igihugu Atoine Hey.

Uyu musore wagiriye imvune ikomeye mu ikipe y’igihugu ubwo yari muri CECAFA 2011,ndetse iyi mvune ikaza kumukurikirana kugeza ubu yatangarije abanyamakuru ko yiteguye kongera kugaruka mu Mavubi nahamagarwa na Hey.

Yagize ati “Ndi gukora cyane kugira ngo mfashe ikipe ya APR FC gutsinda.Nimbasha kwitwara neza umutoza azampamagara kuko meze neza kandi ndumva nshaka kongera kugaragara mu ikipe y’igihugu.Ndifuza gukina CECAFA kugira ngo nzabone amahirwe yo kwitabira imikino ya CHAN.”

Buteera Andrew wari mu ikipe y’igihugu yabashije kwitabira imikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 yabereye muri Mexico mu mwaka wa 2011,yatangaje ko yakize neza kandi yiteguye gukina yaba muri APR FC no mu Mavubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa