skol
fortebet

Byinshi ukwiriye kumenya kuri Livepool na Real Madrid zirakina uyu munsi

Yanditswe: Saturday 26, May 2018

Sponsored Ad

Umunsi wari utegerejwe na benshi wageze aho amakipe yahize ayandi mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “UEFA Champions League” Real Madrid na Liverpool aracakirana uyu munsi kuri stade NSC Olimpiyskiy mu mugi wa Kiev ku mukino wa nyuma.

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid igiye gukina umukino wa nyuma ku nshuro ya 16 aho mu nshuro 15 yahageze,yatwaye ibikombe 12 itsindwa ku mukino wa nyuma inshuro 3.

Liverpool igiye gukina umukino wa nyuma ku nshuro ya 8 aho mu nshuro 7 imaze kuhagera yatwaye ibikombe inshuro 5 itsindwa 2.

Uyu ni umukino wa nyuma wa kabiri aya makipe agiye guhuriraho,kuko mu mwaka wa 1981 Livepool yatsinze Real Madrid igitego 1-0.

Real Madrid irashaka gutwara iki gikombe kugira ngo ibashe kurangiza nibura ibonye igikombe cyane ko muri La Liga ititwaye neza ndetse no muri Copa del rey cyo kimwe na Liverpool kuko ntiyigeze itwara igikombe uyu mwaka.

Iki ni igikombe cya 3 Real Madrid ishaka gutwara yikurikiranya,mu gihe Liverpool iheruka gutwara UEFA Champions League mu mwaka wa 2005.

Cristiano Ronaldo arinjira muri uyu mukino ashaka igitego cya 16 muri iyi mikino mu gihe Mohamed Salah we araba ashaka igitego cya 11.

Mu mikino 5 yahuje aya makipe,Liverpool niyo yatsinze myinshi 3,Real Madrid itsinda 2 aho Liverpool yinjije ibitego 6 mu gihe Real Madrid yinjije 4.

Ibyo Abatoza batangaje:

Jugen Klopp:Kugira ngo utsinde umukino wa nyuma ukenera amahirwe.Nibyo natwe dukeneye,gusa tugomba kwitegura ihangana ryo mu kibuga.Ntabwo dushaka kugereranya ibyo bafite n’ibyo twe dufite.Tumeze neza kubera ikipe yacu.”

Zinedine Zidane: Ni gute umuntu yavuga ko ikipe ifite inyota y’igikombe kuturusha?,dufite amahirwe yo kucyegukana ku nshuro ya 3.Ni nk’umuntu uvuga ko ubunararibonye buzadufasha kuri uriya mukino.Ubunararibonye ntacyo buvuze icyo tugomba gukora ni ukugenda tugatsinda umukino.Abakinnyi ba Liverpool bazi ko imaze imyaka 13 idatwara UEFA Champions League,bazakina biyahura kandi ibyo turabyiteze.Buri wese arifuza gutwara igikombe.”

Abakinnyi:
Sergio Ramos
:Iyo utsinze ikipe ikomeye,intsinzi iraryoha cyane.Twatsinze PSG,Juventus,Bayern,kuri ubu turashaka kurangiza akazi kuri Liverpool.Bafite umutoza mwiza n’abakinnyi beza,ni urugamba rukomeye kuri twe.

Virgil Van Dijk:Ni iby’igiciro kuba turi ku mukino wa nyuma.Turatanga ibyo dufite byose kugira ngo abafana bacu bishime.Reka twizere ko dutsinda.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi:

Ikipe ya Liverpool ishobora kudahindura ikipe yabafashije kugera aha ndetse byitezwe ko irakomeza gukinisha 4-3-3 mu gihe benshi bibaza niba Zinedine Zidane agirira icyizere Gareth Bale umaze iminsi yigaragaza.

Uyu mukino urasifurwa n’umunya Serbia Milorad Mazic umaze kumenyera imikino ya UEFA Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa