skol
fortebet

Byinshi ukwiye kumenya kuri Frank Ntilikina Umunyarwanda wa mbere ugiye gukina muri NBA

Yanditswe: Friday 23, Jun 2017

Sponsored Ad

Bwa mbere mu mateka umukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda agiye kugaragara muri shampiyona ya Basketball yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika NBA ikunzwe na benshi ku isi aho azakina mu ikipe ya New York Knicks ikina mu gice cy’Iburasirazuba.
Frank Ntilikina yavukiye lxelles mu Bubiligi ku italiki ya 28 Nyakanga 1998 ku babyeyi b’Abanyarwanda.Umuryango we waje kwimuka werekeza mu mugi wa Strasbourg ubwo uyu Ntilikina yari afite imyaka 3 y’amavuko.
Ku myaka 5 nibwo yatangiye gukina Basketball (...)

Sponsored Ad

Bwa mbere mu mateka umukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda agiye kugaragara muri shampiyona ya Basketball yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika NBA ikunzwe na benshi ku isi aho azakina mu ikipe ya New York Knicks ikina mu gice cy’Iburasirazuba.


Frank Ntilikina yavukiye lxelles mu Bubiligi ku italiki ya 28 Nyakanga 1998 ku babyeyi b’Abanyarwanda.Umuryango we waje kwimuka werekeza mu mugi wa Strasbourg ubwo uyu Ntilikina yari afite imyaka 3 y’amavuko.

Ku myaka 5 nibwo yatangiye gukina Basketball mu ikipe ya St Joseph Strasbourg yavuyemo yerekeza mu ikipe ya Strasbourg SIG yatangiriyemo urugendo rwe nk’umukinnyi wabigize umwuga.

Uyu musore muremure ureshya na Metero 1 na sentimetero 96 apima ibiro 86 akaba akina asatira(point guard) kuri uyu wa kane taliki ya 22 Kamena mu rukererera yaraye akoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere uvuye mu gihugu cyUbufaransa utowe n’ikipe yo muri NBA ari ku mwanya wa hafi dore ko yatowe ari ku mwanya wa 8 n’ikipe ya New York Knicks mu gihe umufaransa uheruka gutorwa ari ku mwanya wo hafi ari Joachim Noah watowe ari ku mwanya wa 9 atowe n’ikipe ya Chicago Bulls.

Uyu musore yatangarije abanyamakuru bo mu Bufaransa ko yikundira kureba amavidewo y’umusore Russell Westbrook ukina mu ikipe ya Oklahoma City Thunder kandi ko akunda imikinire ye.


Nyuma yo kumenya ko yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bazatoranywa gukina NBA (draft) itangazamakuru ryo mu Bufaransa ryegereye umutoza wa SIG Strasbourg ndetse akaba ari nawe mutoza w’ikipe y’igihugu bamubaza ku mwihariko abona kuri uyu musore.

Yagize ati “ Uburebure bwe n’iyo ntwaro ya mbere kuko umukinnyi ufite igihagarararo nka kiriya agora cyane abakinnyi bahanganye”.

Uyu mukinnyi ukina asatira ndetse uyobora umukino abenshi bazi nka meneur cyangwa point guard kuri ubu Abafaransa bamugereranya n’undi mufaransa w’igihangange Tony Parker ukina mu ikipe ya San Antonio Spurs gusa akaba ari mu myaka ya nyuma yo gukina uyu mukino aho benshi batangaza ko azagera ikirenge mu cy’uyu musore wafashije ikipe y’ubufaransa kwigarurira imitima ya benshi.


Uyu musore azwiho ko ariwe wa mbere wageraga mu nzu ikipe ya SIG Strasbourg ikoreramo imyitozo aho yajyaga yitoza gutsinda amanota ya kure n’ibindi nkuko byemezwa na Jacques Monclar ushinzwe kugenzura imyitwarire y’abakinnyi muri iyi kipe.

Kamwe mu dushya azwiho n’igihe yari afite imyaka 8 ubwo ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mu mupira w’amaguru yatsindirwaga ku mukino wa nyuma n’Ubutaliyani mu gikombe cy’isi cya 2006 ngo uyu musore yahise yandikira abakinnyi b’Ubufaransa abasaba kuzihorera kuri iyi kipe yari yababujije amahirwe yo gutwara igikombe.

Uyu Musore yigaruriye imitima y’abashinzwe gushakisha no kugura abakinnyi mu mwak ushize mu gikombe cy’uburayi cy’abatarengeje imyaka 18 ubwo yarangije irushanwa afite impuzandengo y’amanota 22.7 kuri buri mukino ndetse n’impuzandengo y’imipira ivamo amanota (assists) ya6.7.Ku mukino wa nyuma w’iki gikombe ubwo bahuraga na Lithuania uyu musore yatsinze amanota 31 byamuhesheje kuba umukinnyi w’irushanwa (MVP).

Uyu musore waraye utowe n’ikipe ya Knicks agiye guhura n’akazi katoroshye kuko iyi kipe igiye gutakaza abakinnyi bayo bakomeye barimo Kristaps Porzingis na Derrick Rose aho bimuha mahirwe yo kubona umwanya wo gukina mu mwaka w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa