skol
fortebet

Byinshi ukwiye kumenya kuri Mamelodi Sundowns n’abakinnyi bayo Rayon Sports igomba kwitondera

Yanditswe: Monday 05, Mar 2018

Sponsored Ad

Benshi mu banyarwanda by’umwihariko abafana b’ikipe ya Rayon Sports bategerezanyije amatsiko umukino ubanza wa CAF Champions League uzahuza ikipe yabon na Mamelodi Sundowns ndetse bari kwibaza byinshi kuri iyi kipe yaciye igikuba ubwo yageraga mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatandatu. Mamelodi Sundowns yashyinzwe mu mwaka wa 1960 ikaba ituye mu mugi wa Pretoria, n’ikipe y’ubukombe muri Afurika y’Epfo ndetse no muri Afurika kuko yatwaye igikombe cya CAF Champions League muri 2016 ndetse itorwa (...)

Sponsored Ad

Benshi mu banyarwanda by’umwihariko abafana b’ikipe ya Rayon Sports bategerezanyije amatsiko umukino ubanza wa CAF Champions League uzahuza ikipe yabon na Mamelodi Sundowns ndetse bari kwibaza byinshi kuri iyi kipe yaciye igikuba ubwo yageraga mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatandatu.

Mamelodi Sundowns yashyinzwe mu mwaka wa 1960 ikaba ituye mu mugi wa Pretoria, n’ikipe y’ubukombe muri Afurika y’Epfo ndetse no muri Afurika kuko yatwaye igikombe cya CAF Champions League muri 2016 ndetse itorwa nk’ikipe nziza muri Afurika muri 2016.

Mamelodi Sundowns niyo kipe ikomeye kurusha izindi muri Afurika y’Epfo kuko kuva shampiyona y’iki gihugu yakwitwa PSL mu mwaka wa 1996 imaze gutwara ibikombe 7,imaze gutwara igikombe cya Nedbank Cup inshuro 4 ndetse n’igikombe cy’igihugu inshuro 3.

Mamelodi Sundowns niyo kipe imwe rukumbi muri Afurika y’Epfo yabashije kwitabira igikombe cy’isi cy’Ama clubs nubwo yavuyemo rugikubita.

Abatoza ba Rayon Sports bafite akazi katoroshye ko gusezerera ikipe ya mbere muri Afurika y’Epfo

Iyi kipe ifite utubyiniriro twinshi nka The Brazilians kubera ko yambara nk’ikipe y’igihugu ya Brazil ndetse igakinamo abanya Brazil benshi,yitwa kandi Masandawana.

Iyi kipe n’iy’umuherwe witwa Patrice Motsepe ubarirwa akayabo ka miliyari nyinshi z’amadolari kubera ko acukura ndetse agacuruza amabuye y’agaciro arimo zahabu mu gihe umutoza wayo yitwa Pitso Mosimane.

Mu kiganiro Mosimane yagiranye n’abanyamakuru mbere yo kuza guhangana na Rayon Sports,yababwiye ko bize uko Rayon Sports ikina ndetse biteguye kuyisezerera.

Benshi mu babonye iyi kipe igera I Kigali batangajwe n’imitwaro bazanye ndete biravugwa ko Mariott Hotel icumbitsemo yayishyuye amadolari 90.000,ndetse yiguriye Mazutu yo kujya ikoresha mu myitozo ya ninjoro kuva kuri iki cyumweru kugeza kuwa kabiri.

Rayon Sports izacakirana na Mamelodi Sundowns kuwa gatatu tariki ya 7 Werurwe kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Bamwe mu bakinnyi iyi kipe igenderaho:

Percy Tau

Rutahizamu ukiri muto umaze kubatsindira ibitego 9 muri shampiyona ya Afurika y’Epfo bayoboye n’amanota 43 ndetse akaba arushwa igitego 1 na Rodney Ramagalela wa Polokwane ukinira Polokwane City.

Khama Billiat

Uyu munya Zimbabwe wifujwe n’amakipe menshi yo ku mugabane w’I Burayi mu kwezi kwa mbere ntibikunde ko ayerekezamo,ni umwe mu bakinnyi bakina ku mpande b’abahanga cyane ndetse bazaha akazi gakomeye Rayon Sports.

Billiat amaze gutsinda ibitego 6 muri shampiyona ndetse n’umwe mu bakinnyi bazi gutera imipira y’imiterekano cyane.

Sibusiso Vilakazi

Uyu nawe ni rutahizamu ufite ubunararibonye kubera ko amaze igihe akina muri Afurika y’Epfo ndetse n’umwe mubo Mamelodi Sundowns igenderaho.

Hlompho Kekana

Uyu musore w’imyaka 32,niwe kapiteni w’ikipe ya Mamelodi Sundowns ubanza buri gihe mu kibuga hagati.

Kekana ni umukinnyi ndasimburwa muri Mamelodi ndetse ubwumvikane bwe na Oupa Manyisa hagati mu kibuga buzagora Rayon Sports.

Uretse aba bakinnyi iyi kipe ifite abanyezamu bakomeye barimo Dennis Onyango ukomoka muri Uganda,Razak Brimah ubanza mu izamu rya Ghana ndetse na Kennedy Mweene ukomoka muri Zambia.

Ikipe ya Mamelodi Sundowns ikina 4-4-2 aho bakoresha ba rutahizamu 2 Percy Tau na Vilakazi cyangwa Billiat agasimbura umwe muri aba 2.

Abakinnyi ba Mamelodi Sundowns bazahangana na Rayon Sports:
Abanyezamu: Denis Onyango, Kennedy Mweene, Razak Brimah

Anele Calvin Ngcongca, Anthony Snoti Laffour, Aubrey Bingani Ngoma, George Lebese, Hlompho Alpheus Kekana,Jeremy Russell Brockie,Khama Biliat,Leandro Gaston Rodriguez,Motjeka Madisha, Oupa Matthews Manyisha,Percy Muzi Tau,Ricardo Nascimento,Sibusiso Vilakazi,Siyabonga Zulu, Tebogo Joseph Langerman, Thapelo James Morena,Thokozani Putu Sekotlong, Themba Zwane, Tiyane Samuel Mabunda and Wayne Earl Arendse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa