skol
fortebet

Byukusenge yatangaje inzozi yifuza gukabya mu mukino wo gusiganwa ku magare

Yanditswe: Monday 01, Jan 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Byukusenge Patrick watwaye Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka yatangaje ko inzozi ze ari ugukina nk’uwabigize umwuga ndetse ari gukora cyane kugira ngo abashe kubigeraho.
Uyu musore ukinira ikipe ya Benediction y’I Rubavu,yatangarije The New Times ko ahorana inzozi zo kuzakina nk’uwabigize umwuga kandi ahora akora cyane kugira ngo abashe kubigeraho.
Yagize ati “Ndishimye cyane kuba negukanye Rwanda Cycling cup y’uyu mwaka, gusa ndifuza gukina nk’uwabigize umwuga kuko uzaba ari umugisha (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Byukusenge Patrick watwaye Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka yatangaje ko inzozi ze ari ugukina nk’uwabigize umwuga ndetse ari gukora cyane kugira ngo abashe kubigeraho.

Uyu musore ukinira ikipe ya Benediction y’I Rubavu,yatangarije The New Times ko ahorana inzozi zo kuzakina nk’uwabigize umwuga kandi ahora akora cyane kugira ngo abashe kubigeraho.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuba negukanye Rwanda Cycling cup y’uyu mwaka, gusa ndifuza gukina nk’uwabigize umwuga kuko uzaba ari umugisha kuri njye.N’inzozi zanjye kuva kera.Ndashaka gukora cyane umwaka utaha kugira ngo nzabashe kubigeraho.”

Muri Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka Byukusenge Patrick w’imyaka 26 yakoreye amanota 137 mu marushanwa 11 yakinwe ndetse yegukanye amarushanwa 2 ariyo Muhazi Challenge na Rubavu- Musanze.

Yageze ku murongo ari uwa mbere

Byukusenge Patrick yarangije ku mwanya wa 5 ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda y’uyu mwaka aho yasizwe iminota 3 n’amasegonda 08 na Areruya Joseph wayegukanye.

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa