skol
fortebet

CAF CC: AS Kigali yananiwe kwibikira impamba imbere y’abakunzi bayo

Yanditswe: Saturday 10, Aug 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali ntiyabashije kubona impamba yo kuzayitera akanyabugabo mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup uzabera muri Tanzania,kuko yanganyije na Kinondoni Municipal Council [KMC] 0-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’iri rushanwa wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Sponsored Ad

Imbere y’abakunzi bayo ndetse n’abanyarwanda muri rusange bari bayishyigikiye,AS Kigali ntiyabashije kwinjiza igitego mu izamu rya Muzehe Juma Kaseja warindiraga ikipe ya KMC nkuko yari ibyitezweho na benshi,kuko umukino warangiye ari 0-0.

AS Kigali yaburaga abakinnyi bayo 6 batemerewe gukina iri jonjora kubera ko bataboneye ibyangombwa ku gihe barimo Haruna Niyonzima,Ndayishimiye Eric Bakame,Ekandjoum Essombe Arstide Patrick ,Makon Nlogi Thierry,Fosso Fabrice Raymond na Allogo Mba Rick Martel.

Ikipe ya KMC nayo yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi icyenda iherutse kugura barimo Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ nabo bataboneye ibyangombwa ku gihe.

Ba rutahizamu ba AS Kigali barimo Ssentongo Saifi Farouq na Cyitegetse Bogarde ntibabashije kubyaza amahirwe uburyo babonye imbere y’izamu.

Nubwo bigora kuvuga byinshi ku mukino warangiye ari 0-0, ntawabura kwemeza ko iyi kipe y’Umujyi ifite akazi katoroshye mu mukino wo kwishyura uzabera muri Tanzania mu byumweru bibiri biri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa