skol
fortebet

CAF CC: Rayon Sports ntihiriwe n’urugendo rwo muri Mali, batsinzwe na Onze Créateurs

Yanditswe: Saturday 11, Mar 2017

Sponsored Ad

Umukino ubanza wa CAF Confederation Cup wa 1/16 wahuza Onze Créateurs yo muri Mali na Rayon Sports yo Mu Rwanda urangiye ku intsinzi ya Onze Créateurs y’igitego 1 ku busa bwa Rayon Sports.
Hari mu umukino ubanza wa w’ijonjora rya kabiri mu imikino nyafurika ya CAF Confederation Cup ikipe ya Onze Créateurs yakiriye ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017, mu gihe umukino wo Kwishyura uzaba tariki ya 18 Werurwe 2017 ubere i Kigali mu Rwanda.
Mu iminota ya mbere (...)

Mu iminota ya mbere y’igice cya mbere ikipe ya Onze Créateurs wabonaga ariyo iri mu mukino neza, ikipe ya Rayon Sports byayisabye iminota irenga 15 ngo itangire gukina ndetse igerageza no gusatira ariko koruneri 2 na coup-franc 2 babonye muri iki gice cya mbere ntibyagize icyo bitanga.

Ku uruhande rwa Onze Créateurs yasatiriye cyane ndetse igenda ibona uburyo bwinshi bwakabaye bwayivuriyemo ibitego ariko ntibyagira icyo bitanga igice cya mbere kirinda kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri ikipe ya Onze Créateurs yagarutse isatira cyane ikaba yakiniraga cyane mu ikibuga cya Rayon Sports, bayisatiriye ariko abasore bayo bagenda bagorwa cyane n’umuzamu Eric Bakame wagiye ukuramo imipira myinshi.

Ku umunota wa 61 kapiteni w’iyi ya Onze Créateurs Boubakal yaje gutsindira ikipe Onze Créateurs igitego cya mbere agitsinze n’umutwe. Iyi kipe yakomeje gusatira Rayon Sports cyane ariko kubona ikindi biranga.

Gusa ikipe ya Rayon Sports yanyuzagamo igasatira iyi kipe ariko kureba mu izamu ry’iyi kipe birayigora cyane, Camara ukomoka muri Mali yagerageje kugora bene wabo ariko biranga. Kone nawe ukomoka muri Mali nawe mu bari bitezweho kugira icyo bakora ariko ntacyo yabashije gukora kugeza asimbuwe na Master mu igice cya kabiri nyuma y’uko yari amaze kuvunika ndetse atwarwa muri Ambulance.

Ku umunota wa 72 Moussa Camara yahushije igitego cyabazwe ubwo yari asigaranye n’umuzamu bonyine ariko uyu musore ananirwa gushyira umupira mu urushundura.

Onze Créateurs yakomeje gusatira cyane kugeza mu iminota itanu ya nyuma biba ibindi bindi barayihusha ibitego byinshi gusa kubona ikindi gitego biranga n’ubwo hari imipira yagiye ikubita ibiti by’izamu, umukino urangira ari 1-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa