skol
fortebet

CAF CL: Abasore ba APR FC bifitiye icyizere cyo gusezerera Zanaco FC

Yanditswe: Friday 17, Feb 2017

Sponsored Ad

Abasore ba APR FC biteguye kuba basezerera ikipe ya Zanaco FC mu mukino wo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League, ni nyuma y’uko umukino ubanza amakipe yombi anganyije 0-0
Ku munsi w’ejo kuwa Kane nibwo ikipe ya Zanaco FC yageze mu Rwanda ku isaha ya 12:30’, ikaba yarakoreye imyitozo ku ikibuga cya FERWAFA, biteganhijwe ko uyu munsi bakorera kuri Stade Amahoro ahazabera uyu mukino.
APR FC ubu irabarizwa i Shyorongi aho barimo gukorera umwiherero (...)

Sponsored Ad

Abasore ba APR FC biteguye kuba basezerera ikipe ya Zanaco FC mu mukino wo kwishyura mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League, ni nyuma y’uko umukino ubanza amakipe yombi anganyije 0-0

Ku munsi w’ejo kuwa Kane nibwo ikipe ya Zanaco FC yageze mu Rwanda ku isaha ya 12:30’, ikaba yarakoreye imyitozo ku ikibuga cya FERWAFA, biteganhijwe ko uyu munsi bakorera kuri Stade Amahoro ahazabera uyu mukino.

APR FC ubu irabarizwa i Shyorongi aho barimo gukorera umwiherero ndetse n’imyitozo bitegura uyu mukino, ku munsi w’ejo bakoze imyitozo rimwe ni mugoroba, ni mu gihe bari basanzwe bakora kabiri ku munsi.

Kapiteni as APR FC Ngabo Albert aratangaza ko bameze neza nta kibazo kandi ko biteguye gusezerera Zanaco FC, nk’uko yabitangarije urubuga rw’iyi kipe.

Yagize ati"turiteguye neza nta kibazo nawe urabibona ko abakinnyi bose bameze neza, uranabibona ko bafite morari muri make tumeze neza kuruhande rwacu twiteguye kuyisezerera."

Biteganyijwe ko ikipe ya APR FC n’uyu munsi ikorera imyitozo i Shyoringi kuko Amahoro bazakinira hari bukorere ikipe ya Zanaco FC. Umukino wo uteganyijwe ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017 saa 15:30’ kuri Stade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa