skol
fortebet

CAF: Hamenyekanye abatoye Hayatou n’abatoye Ahmed; Vincent De Gaulle ijwi yarihaye Hayatou

Yanditswe: Tuesday 21, Mar 2017

Sponsored Ad

Nzamwita Vincent de Gaule Perezida wa Ferwafa
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Nzamwita Vincent De Gaulle ari ku rutonde rw’abatoye Issa Hayatou waje no gutsindwa n’uwo bari bahanganye Ahmad Ahmad ukomoka mu gihugu cya Madagascar mu matora ya Perezida wa CAF yabaye taliki 16 Werurwe uyu mwaka.
Mu gihe aya makuru yatangajwe ejo ku mbere taliki 20/3/2017 n’ikinyamakuru Soccer24.co.zw cyo muri Zimbabwe dukesha iyi nkuru yaba ari impamo, byaba bitunguranye ko mu (...)

Sponsored Ad

Nzamwita Vincent de Gaule Perezida wa Ferwafa

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Nzamwita Vincent De Gaulle ari ku rutonde rw’abatoye Issa Hayatou waje no gutsindwa n’uwo bari bahanganye Ahmad Ahmad ukomoka mu gihugu cya Madagascar mu matora ya Perezida wa CAF yabaye taliki 16 Werurwe uyu mwaka.

Mu gihe aya makuru yatangajwe ejo ku mbere taliki 20/3/2017 n’ikinyamakuru Soccer24.co.zw cyo muri Zimbabwe dukesha iyi nkuru yaba ari impamo, byaba bitunguranye ko mu mahitamo y’uruhande rw’umukandida ufite imbaraga ijwi rya FERWAFA (ari naryo ry’u Rwanda) yari kuriha Issa Hayatou.

Ahmad Ahmad wari uhanganye na Hayatou yari ashyigikiwe bikomeye n’itsinda ry’abayobozi b’amashyirahamwe ya Ruhago akomeye arimo Afurika y’Epfo, Misiri, Nigeriya, Zimbabwe, Zambiya, Sierra Leonne n’abandi bifuzaga ko muri CAF haba impinduka. Issa Hayatou washakaga indi manda yari ayoboye iri shyirahamwe kuva muri 1988.

Ahmad Ahmad kandi yarashyigikiwe, n’ubwo byari mu ibanga rikomeye, na Gianni Infantino, Perezida wa FIFA ushobora no kuba yaragize uruhare mu kumushakira amajwi mu bihugu bigoye kumenya uruhande biherereyemo.

Muri gashyantare uyu mwaka Infantino amaze gutorerwa kuyobora FIFA yagarutse gushimira Perezida Kagame, ntibyari no kumubuza gusaba ijwi ry’u Rwanda ku mukandida ashyigikiye mu matora ya CAF yari yimirije imbere

Ubwo ibyaha bya ruswa byashegeshaga ubuyobozi bwa Joseph Sepp Blatter wari uyoboye FIFA bikanarangira yeguye, mu matora yo kumusimbura yabaye taliki 26 Gashyantare 2016, Issa Hayatou yahisemo nabi uruhande yimisha amajwi umukandida Infantino nyamara aza gutorwa.

Mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda mu ntangiriro za 2016, ikaba yarabaye n’umwanya mwiza wo gushaka amajwi ku biyamamarizaga icyo gihe umwanya wa Perezida wa FIFA, icyo gihe Hayatou yasabye abanyafurika gutora Igikomangoma (Prince) Ali Ben Al-Hussein wo muri Jorudaniya aho yavugaga ko ariwe mukandida wa Afurika.

Amakuru Umuryango wamenye ni uko Infantino wari waje mu Rwanda nawe gukurikirana imikino ya CHAN ariko anashaka amajwi y’abazamushyigikira ku mwanya wa Perezida wa FIFA, yahageze agakubita ku gikuta cyubatswe na Hayatou.

Infantino yari mu Rwanda muri CHAN iheruka kuhabera ashakisha amajwi

Aya makuru avuga ko u Rwanda rwamubwije ukuri. Iki gihe abafite aho bahuriye na ruhago y’u Rwanda ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu basobanuriye Infantino ko hari umukandida CAF yasabye ko abanyafurika bashyigikira ariko mu gihe habaho amatora y’ikiciro cya kabili umukandida wa Afurka yatsinzwe u Rwanda rwamuha ijwi.

U Rwanda ntirwifuzaga kugirana ibibazo na Issa Hayatou wari uyoboye CAF mu gihe kimwe kandi na Infantino yasabaga amajwi kandi imikino ya CHAN yari irimo ibera mu Rwanda itegurwa na CAF!

Amatora ya FIFA ageze, umukandida Hayatou yari yahaye abanyafurika (Igikomangoma (Prince) Ali Ben Al-Hussein) yatsindiwe ku ikubitiro bituma u Rwanda rukorera Infantino ibyo rwamwereye rumuha ijwi ku cyiciro cya kabiri ndetse aza no kuba ariwe utorerwa kuyobora FIFA.

Umwe mu banyamakuru ba Radiyo na Televiziyo 10 yo mu Rwanda yabonye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino (wageze no mu Rwanda taliki 25 Gashyantare uyu mwaka) mu ruzinduko yari arimo muri Afurika adaherekejwe na Hayatou nka Perezida wa CAF, maze mu gihe cyo gusesengura ibirebana na ruhago mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino yemeza ko ingoma ya Hayatou muri CAF yaba igeze mu marembera. Nibyo byaje kuba.

Bidashidikanwaho ko Infantino mu ruzinduko rwe yaba yari arimo ashaka amajwi ya Ahmad Ahmad mu rwego rwo kwikiza Hayatou (nawe wamubereye umutwaro ukomeye ku mugabane w’Afurika mu kwiyamamaza kwe muri FIFA).

Mu gihe rero amakuru yatangajwe yaba ariyo, Nzamwita Vincent de Gaulle yaba yaratunguranye cyane aha ijwi ry’u Rwanda Hayatou kuko byasaga n’ibyari bayarangiye ko ijwi ry’u Rwanda rizahabwa Ahmed Ahmed n’ubwo byari mu ibanga.

Umwe mu nzobere zisanzwe zikurikirana amatora muri ruhago haba muri CAF cyangwa se muri FIFA utashatse ko amazina ye tuyavuga, yatangarije Umuryango ko mu matora ya CAF n’ubwo bigoranye kumenya uwo runaka yatoye kuko itora riba mu ibanga gusa hari igihe bishobora kumenyekana mu gihe haba habayemo ruswa no kuyishyuza werekana ibimenyetso ko ijwi waritanze.

Nk’uko akomeza abivuga, mu matora ya CAF aheruka, hafi ya bose mu bari bashyigikiye Ahmad Ahmad bashobora kuba bari abambari b’impinduka badafite izindi nyungu uretse kubona hari ibihinduka muri ruhago ya Afurika mu gihe igice cy’abari bashyigikiye Hayatou abenshi bari abashobora kuba bafitemo inyungu zabo bwite bagurishije ijwi ryabo.

Yagize ati:” muri ariya matora na ruswa irakora, amakuru mpamya ni uko iyo biyemeje gukoresha ruswa bagura amajwi baguha igice nyuma wamara gutora ugafotora urupapuro watoreyeho ugaragaza uwo wahaye ijwi ukaryerekana amatora arangiye bakakwishyura asigaye, aba ari hagati y’amadorari ibihumbi 20 na n’ibihumbi 70”.

Iyi nzobere ivuga ko mu gihe Hayatou yaba yaratanze ruswa ku bazamutora, nabo bakerekana ibimenyetso ko bamutoye ngo bishyurwe, ibi bimenyetso aribyo bishobora kuva mu bwiru bitanzwe n’abafashaga Hayatou mu kwiyamamaza cyane ko nabo bashobora kubona batsinzwe itora bakigira ku ruhande rwatsinze itora n’amabanga yose y’uruhande bahozeho bakayamena. Umaze kumenya abatoye Hayatou ntibyaba bikigoye kumenya abatoye Ahmed Ahmed.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, ntitwabashije kuvugana na Nzamwita Vincent de Gaulle ngo agire icyo adutangariza ku mpamvu z’amahitamo y’u Rwanda kuri umwe mu bakandida bari biyamamarije kuyobora CAF ariko ntiyitaba telefone ye igendanwa inshuro twagerageje kuyihamagara.

Urutonde rw’abaperezida b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru n’umukandida batoye nk’uko tubikesha urubuga Soccer24

• Abatoye Issa Hayatou

Issa Hayatou uherutse gitsindwa amatora ya Perezida wa CAF

1. Anjorin Moucharafou (Benin Republic)

2. Sidiki A Roko (Cameroon)

3. Victor Osorio (Cape Verde)

4. Andres-Jorge Mbomio (Equatorial Guinea)

5. Pierre Alain Mounguengui (Gabon)

6. Lamin Kaba Bajo (The Gambia)

7. Mohamed Souare-(Guinea)

8. Augustino (South Sudan)

9. Manuel Lopes Nascimento (Guinea Bissau)

10. Jafaar (Libya)

11. Vincent Nzamwita (Rwanda)

12. Ravia Idarus Fahinda (Zanzibar)

13. Jamal Malinzi (Tanzania)

14. Mohamed Raouraoua (Algeria)

15. Augustin Senghor (Senegal)

16. Reverien Ndikuriyo (Burundi)

17. Kossi Akpovy (Togo)

18. Tourqui Salim (Comoros)

19.Abdiqani Said Arab (Somalia)

20. Mutasim Gafaar Sirelkhatim (Sudan)

• Abatoye Ahmad

Ahmad Ahmad uherutse gutorerwa kuyobora CAF

1. Mclean Letshwiti (Botswana)

2. Edouard Ngaissona (Central Africa Republic)

3. Mahamoud Moctar (Chad)

4. Souleiman Hassan Waberi (Djibouti)

5. Jean Michel Mbono (Congo)

6. Domingos Monteiro (Sao Tome et Principe)

7. Omari Constant Selemani (DR Congo)

8. Augustin Sidy Diallo (Cote d’Ivoire)

9. Boubacar Diarra (Mali)

10. Hany Abo Rida (Egypt)

11. Elvis Chetty (Seychelles)

12. Juneidi Tilmo (Ethiopia)

13. Kwesi Nyantakyi (Ghana)

14. Salemane Phafane (Lesotho)

15. Ahmad Ahmad (Madagascar)

16. Walter Nyamilandu (Malawi)

17. Mohamed Ally Samir Sobha (Mauritius)

18. Fouzi Lekjaa (Morocco)

19. Alberto Junior (Mozambique)

20. Frans Mbidi (Namibia)

21. Melvin Amaju Pinnick (Nigeria)

22. Isha Johansen (Sierra Leone)

23. Sita Sangare (Burkina Faso)

24. Danny Jordaan (South Africa)

25. Adam Mthethwa (Swaziland)

26. Musa Bility (Liberia)

27. Wadie Jary (Tunisia)

28. Moses Magogo (Uganda)

29. Andrew Kamanga (Zambia)

30. Phillip Chiyangwa (Zimbabwe)

31. Ahmed Yahya (Mauritania)

32. Nicholas Mwendwa KithukuArtur de Almeida (Angola)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa