Kigali

CAF yabujije AS Kigali kuzakinisha Haruna Niyonzima ku mukino wa Proline

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 September 2019 Yasuwe: 2389

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryasohoye urutonde rw’abakinnyi AS Kigali igomba gukoresha ku mukino w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup iyi kipe izahuramo na Proline yo muri Uganda batarimo Niyonzima Haruna.

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatunguwe no kubona kuri uru rutonde rwa CAF hatarimo Niyonzima Haruna na Fosso Fabrice Raymond wavuye muri UMS De Loum ndetse bwiyemeje guhita bwandikira CAF busaba ibisobanuro.

Umunyamabanga w’iyi kipe ya AS Kigali,Daniel Komezusenge,yabwiye ikinyamakuru FunClub ko nabo batunguwe no kubona Haruna atari kuri uru rutonde.

Yagize ati: “Mu by’ukuri ntabwo tuzi impamvu Haruna atahawe ibyangombwa, turi bwandikire CAF mu gitondo tuyibaza icyabiteye.Abakinnyi bose twari twandikiye CAF tuyibasaba kandi nta kibazo na kimwe bari batubwiye”.

Ikibazo cyatumye Haruna yangirwa gukina ni uko imyirondoro yatanze ubwo yavaga muri APR FC yerekeza muri Yanga Africans itandukanye niyo AS Kigali yatanze muri CAF.

Mu bakinnyi bakinnye umukino wa KMC, hiyongereyeho Ndayishimiye Eric Bakame wavuye muri Leopards yo muri Kenya, abanya-Cameroun batatu; Ekandjoum Essombe Arstide Patrick wavuye muri Union De Douala, Makon Nlogi Thierry wakiniraga Coton Sport Football Club de Garoua ndetse n’umunya Gabon umwe; Allogo Mba Rick Martel wakiniraga Manga Sport y’iwabo.Nkinzingabo Fiston wavuye muri APR FC nawe ari ku rutonde.

Umukino ubanza wa AS Kigali na Proline uteganyijwe kubera I kigali tariki ya 14 Nzeri 2019.


AS Kigali yungutse abakinnyi 6 biyongera ku bayifashije gusezerera KMC mu ijonjora rya mbere iyitsinze ibitego 2-1 mu mikino yombi

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Alexis Sanchez yahagaritse intambara ya Lukaku washakaga kurwana na mugenzi...

Rutahizamu Romelu Lukaku yarakajwe cyane no kuba ikipe ye nshya ya Inter...
19 September 2019 Yasuwe: 197 0

Real Madrid yaraye ikoze agahigo kabi cyane yaherukaga mu myaka 16...

Ikipe ya Real Madrid ifatwa nk’umwami wa UEFA Champions League kubera...
19 September 2019 Yasuwe: 1096 0

Kimenyi Yves ashobora kudakina na Ethiopia kubera guhindura imyirondoro ava...

Umunyezamu wa mbere w’Amavubi Kimenyi Yves ashobora kugongwa n’ikibazo kimeze...
19 September 2019 Yasuwe: 1355 0

UCL: Real Madrid yagaragaje ko igeze aharindimuka mu gihe Juventus...

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Real Madrid ikomeje kunyagirirwa mu...
19 September 2019 Yasuwe: 1563 0

Amavubi yakoreye ibitangaza mu mujyi wa Kinshasa yihimura kuri...

Ikipe y’igihugu Amavubi, y’abakina imbere mu gihugu, ijyanye muri Ethiopia...
18 September 2019 Yasuwe: 2880 0

Cristiano Ronaldo ari gushakisha bikomeye abakobwa bamuhaye umugati ashonje...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus,ari gushaka bikomeye abakobwa...
18 September 2019 Yasuwe: 4472 0