skol
fortebet

CAF yaciye akayabo k’ibihumbi 10 by’amadolari ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi kubera amakosa ya RTNB

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2019

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi FFB,ryandikiwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika,CAF ko baciwe akayabo k’ibihumbi 10 by’amadolari kubera ko TV y’igihugu RTNB yerekanye umupira w’u Burundi na Gabon nta burenganzira babiherewe.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi, Honorable Reverien Ndikumana yavuze ko bamaze kwakira uru rwandiko ndetse hagiye gukorwa iperereza ry’uwatumye RTNB yerekana uyu mukino,abe ariwe wishyura iyi fagitire.

Yagize ati “Mu gihe twari twasabye abantu bose ko bibujijwe gufata amashusho no kwerekana umukino wahuje u Burundi na Gabon,kubera ko twari twabisabwe na CAF ko CANAL+ na SUPERSPORT aribo bari bemerewe kuwerekana.Twakiriye urwandiko ruvuye muri CAF, ruca amande Federation de Football du Burundi angana na 10,000$ kubera RNTB yarerekanye uwo mukino idafite uruhushya ruvuye muri CAF.

Kubera ibyo, dusabye ababishinzwe gukora iperereza ku bijyanye n’impamvu RTNB yerekanye uwo mukino.Ababigizemo uruhare bose nibo bazariha ayo mafaranga.”

Televiziyo y’igihugu RTNB niyo igomba kwishyura aya mande ya CAF nkuko FFB yabitangaje nyuma y’iyi baruwa yandikiwe.


RTNB yerekanye umukino w’u Burundi na Gabon nta burenganzira ifite bituma FFB icibwa akayabo k’ibihumbi 10 by’amadolari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa