skol
fortebet

Caleb afashije Rayon Sports gusezerera bidasubirwaho Aspor

Yanditswe: Friday 30, Mar 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb uhagaze neza cyane muri iyi minsi, afashije Rayon Sports gutsinda Aspor ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro,byiyongereye kuri 5-0 ku busa yari yayitsinze mu mukino ubanza.
Ku munota wa 61 w’umukino nibwo Bimenyimana Bonfils Caleb yafunguye amazamu kuri coup-franc yatereye kure birangira umunyezamu wa Aspor atamenye aho umupira unyuze.
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira Aspor nibwo habura iminota itanu gusa ngo umukino urangire, (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb uhagaze neza cyane muri iyi minsi, afashije Rayon Sports gutsinda Aspor ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro,byiyongereye kuri 5-0 ku busa yari yayitsinze mu mukino ubanza.

Ku munota wa 61 w’umukino nibwo Bimenyimana Bonfils Caleb yafunguye amazamu kuri coup-franc yatereye kure birangira umunyezamu wa Aspor atamenye aho umupira unyuze.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira Aspor nibwo habura iminota itanu gusa ngo umukino urangire, Bimenyimana Bonfils Caleb yashyizemo igitego cya kabiri kitaciye intege ikipe ya Aspor kuko yaje kwishyura igitego kimwe mu minota y’inyongera gitsinzwe na Byiringiro Irene.

Uyu mukino ntiwagaragayeho umutoza wungirije Jannot Witakenge bivugwa ko yaba yasezerewe ku kazi ke nyuma yo kutumvikana na Ivan Minnaert umukuriye.

Rayon Sports igomba guhura na Etincelles FC mu cyiciro gikurikira aho umukino ubanza wagombaga kuba ku wa mbere ariko ushobora gusubikwa kubera ko Rayon Sports izaba iri kwitegura uwa CAF Confederation Cup uzayihuza na Costa do Sol yo muri Mozambique kuwa Gatanu w’icyumweru gitaha.

Ibitekerezo

  • yari yaravuyemo kera nubundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa