skol
fortebet

Caleb yavuze byinshi kuri Robertinho wamusubije icyubahiro imbere y’abafana ba Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 30, Aug 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wishimiwe kurusha abandi muri iyi minsi, Bimenyimana Bonfils Caleb yatangaje ko anezerewe kubera icyizere yahawe n’umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo “Robertinho”, cyatumye yongera kwigarurira imitima y’abafana ba Rayon Sports.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindira Rayon Sports igitego kimwe rukumbi cyayihesheje itike yo kwerekeza mu mikino ya ¼ cyirangiza mu mikino ya CAF Confederations Cup, Caleb yabwiye abanyamakuru ko nta mutoza urusha Robertinho ubuhanga mu bamutoje ndetse yemeza ko icyizere yamuhaye aricyo cyatumye yongera kwigarurira imitima y’abafana.

Caleb ahagaze neza muri iyi minsi

Yagize ati “Robertinho niwe mutoza w’umuhanga mu bantoje bose.Iyo turi kumwe adufata nk’abana be ndetse tumwisanzuraho ku buryo bukomeye.Kuba ndi gutsinda ibitego,mbikesha icyizere nahawe nawe. Yambwiye ko ari njye atezeho ibitego,bityo nkwiriye gukina nisanzuye bituma nigirira icyizere niyo mpamvu ndi gutsinda ibitego muri iyi minsi.”

Caleb watsinze ibitego 2 mu mikino 2 ya CAF Confederations iheruka,yabwiye abanyamakuru ko byamuhaye imbaraga ndetse mu mwaka w’imikino utaha yifuza kuzaza mu bakinnyi babiri bazaba bafite ibitego byinshi muri shampiyona.

Caleb yagowe n’umwaka wa mbere amaze muri Rayon Sports gusa yemeza ko kumenyera shampiyona ndetse umwaka utaha bizamworohera kubona ibitego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa