Kigali

Caleb yijeje abakunzi ba Rayon Sports kubatsindira ibitego byinshi

Imikino   Yanditswe na: 10 October 2017 Yasuwe: 1704

Umukinnyi Bimenyimana Bonfils Caleb ukinira ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yiteguye gutsindira ikipe ya Rayon Sports ibitego byinshi ndetse yifuza gukora ibishoboka byose kugira ngo afashe iyi kipe gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Uyu musore watangiye gufungura amazamu muri iyi kipe mu mukino bahuyemo na AS Kigali,yatangarije Umuryango ko ikimuraje ishinga ari ugutsindira ikipe ya Rayon Sports ibitego byinshi bishoboka ndetse akayifasha kwisubiza igikombe cya shampiyona.

Yagize ati “ Intego mfite muri uyu mwaka niyo kubadanya ntsinda kenshi gashoboka,ngafasha ikipe yanjye kongera gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka.”

Uyu musore yatangaje ko impamvu yahisemo gukinira ikipe ya Rayon Sports ari uko ifasha abakinnyi kujya hanze ndetse avuga ko nubwo yahushije ibitego byinshi ku mukino wa AS Kigali,bibaho kuri buri mukinnyi wese gusa yiteguye kubikosora mu mikino iri imbere.

Caleb niwe mukinnyi ikipe ya Rayon Sports icungiyeho ku busatirizi bwayo nyuma y’aho umusore Ismaila Diarra abuze ibyangombwa ndetse akaba atarasohotse ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mikino ibanza ya shampiyona FERWAFA yasohoye ku munsi w’ejo.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hari abatangariye uburanga bw’umukunzi wa Kwizera Pierrot [AMAFOTO]

Umukinnyi Kwizera Pierrot wafashije ikipe ya Rayon Sports gusezerera ikipe...
22 February 2018 Yasuwe: 4248 0

Tchabalala yiseguye ku bafana ba LLB yababaje imitima

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala...
22 February 2018 Yasuwe: 1651 0

Rayon Sports yakomereje imyitozo yo kwitegura APR FC I Bujumbura

Ikipe ya Rayon Sports yakomereje imyitozo yo kwitegura umukino wa...
22 February 2018 Yasuwe: 1889 0

Umukunzi wa Lingard yashyize hanze ifoto yateje urunturuntu

Umukunzi wa Jesse Lingard ukinira Manchester United witwa Jena Frumes...
22 February 2018 Yasuwe: 1109 0

Team Manager wa Bugesera FC yakubise urushyi umukinnyi wa Unity bakinaga mu...

Ushinzwe imibereho ya buri munsi y’ikipe ya Bugesera FC Rudasumbwa Eric,...
22 February 2018 Yasuwe: 809 0

Haruna niyonzima yagiye mu Buhinde kwivuza imvune amaranye iminsi

Umukinnyi Haruna Niyonzima ukinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania...
22 February 2018 Yasuwe: 228 0