Kigali

Carlos Tevez yatangaje itandukaniro ry’imyitozo Cristiano Ronaldo na Messi bakora

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 September 2018 Yasuwe: 2629

Carlos Tevez yatangaje ukuntu Messi na Ronaldo batandukanye mu myitozo bakora aho yemeje ko Messi bakinanaga mu ikipe ya Argentina we yibanda ku kugumana umupira ku kirenge mu gihe Ronaldo we bakinanye muri Manchester United ahora ashaka kugira imbaraga no kubaka umubiri we.

Tevez wakinannye n’aba bagabo bombi,yavuze ko aba bagabo batandukanye cyane mu gukora imyitozo ariko Cristiano Ronaldo ayikunda kurusha Messi kuko azinduka kare cyane mbere y’abandi bakinnyi bakinana

Yagize ati “Sinigeze mbona Messi muri Gym.Sinigeze mubona akora imyitozo yo kubaka umubiri.Afite ubuhanga karemano gusa yitoza kugumana umupira no gutera penaliti kandi abikora buri gihe.

Cristiano Ronaldo anyura muri Gym bur gihe iyo avuye mu myitozo.Imyitozo yaramubase kuko ahora yifuza kuba uwa mbere muri byose.Azinduka kare cyane ajya mu myitozo, iyo iteganyijwe gutangira saa tatu ahagera mbere ya saa mbili.Nagerageje gukora ibishoboka byose ngo mutange ku myitozo birananira kuko igihe imyitozo yabaga ari saa tatu nahageraga saa moya n’igice nkahamusanga bituma nibaza ukuntu nazahamutanga.Umunsi umwe nazindutse saa kumi n’ebyiri z’igitondo nizeye ko mpamutanga ,mpageze nsanga yahageze kare!.”

Tevez yavuze ko Messi ahora arajwe ishinga no kugumana umupira ku kirenge ndetse no kuwima abo bahanganye mu gihe Ronaldo yitoza guhorana ingufu no guhangana n’abo baba bahanganye.



Tevez yavuze ko Messi yitoza kugumana umupira mu gihe Ronaldo we akunda imyitozo yo kubaka umubiri

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwatubyaye yafashe indege imwerekeza muri Macedonia mu igeragezwa...

Myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze gufata indege imwerekeza mu gihugu cya...
17 January 2019 Yasuwe: 1946 0

Rwatubyaye nawe yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi bagiye kuva muri Rayon...

Myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze kubona ikipe muri Macedonia yitwa FC...
17 January 2019 Yasuwe: 2123 0

FC Barcelona yasekeje benshi kubera rutahizamu yatangaje ko...

Ikipe ya FC Barcelona yakoze agashya itangaza ko yifuza rutahizamu wa...
17 January 2019 Yasuwe: 2706 0

Chelsea yamaze kubona rutahizamu mushya wo kuyifasha guhangamura...

Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Juventus kugira ngo ibatize amezi 6...
17 January 2019 Yasuwe: 2665 0

Real Madrid yagaragarije urwango rukomeye Cristiano Ronaldo

Ikipe ya Real madrid yo muri Espagne yagaragaje ko itacyitaye kuri...
16 January 2019 Yasuwe: 3100 0

Umukinnyi Serge Aurier yatawe muri yombi azira gukubita umugore...

Myugariro w’ikipe ya Tottenham Serge Aurier yatawe muri yombi mbere...
16 January 2019 Yasuwe: 1825 0