skol
fortebet

Casa Mbungo nta gitutu cyo gutwara igikombe cya shampiyona afite

Yanditswe: Wednesday 07, Mar 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports Casa Mbungo Andre yatangaje ko nta gitutu afite cyo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka cyane ko ingengo y’imari bafite ntaho ihuriye n’iya amakipe akomeye hano mu Rwanda ahora ahataniye igikombe buri mwaka.
Casa Mbungo umaze kubona amanota 2 mu mikino 3 aherutse gukina,yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo nyuma yo kunganya na Mukura VS 0-0 ko nta gitutu afite ndetse nta nicyo ubuyobozi bwe bumushyiraho kuko hari icyo yahinduye nyuma y’aho iyi kipe (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports Casa Mbungo Andre yatangaje ko nta gitutu afite cyo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka cyane ko ingengo y’imari bafite ntaho ihuriye n’iya amakipe akomeye hano mu Rwanda ahora ahataniye igikombe buri mwaka.


Casa Mbungo umaze kubona amanota 2 mu mikino 3 aherutse gukina,yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo nyuma yo kunganya na Mukura VS 0-0 ko nta gitutu afite ndetse nta nicyo ubuyobozi bwe bumushyiraho kuko hari icyo yahinduye nyuma y’aho iyi kipe iheruka kumanuka ariko ku bw’amahirwe ikongera gusubizwa mu cyiciro cya mbere.

Yagize ati “Mbere na mbere murebe aho Kiyovu ivuye,kuba yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri ariko kuri ubu ikaba iri mu makipe 5 ahatanira igikombe ni uko hari urwego turiho.Njewe sinjya nkorera ku gitutu,iyo unshyizeho igitutu nguha amahirwe yo gushaka undi washyiraho igitutu gusa ngerageza gukore ibituma ubona ko hari iterambere mu byo nkora.Kiyovu Sports ntabwo ifite ingengo y’imari nk’iya amakipe 4 duhanganiye igikombe.

Casa Mbungo yashimiye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports gusa asa n’uca amarenga ko urwego ikipe ye iriho rutayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka ni ubwo ari mu makipe agihataniye.

Kiyovu Sports yongeye kwisubiza umwanya wa mbere n’amanota 25 mbere y’uko amakipe arimo,AS Kigali, Police FC na Sunrise akina.

Imikino iteganyijwe uyu munsi:

Police Vs Bugesera (Stade Kicukiro)
Kiehe Vs Etincelles (Kirehe)
Amagaju Vs AS Kigali (Nyamagabe)

Ku wa Kane
Espoir Vs Miroplast (Rusizi)
Marines Vs Musanze (Stade Umuganda)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa