skol
fortebet

Casa Mbungo yamaze gusinyira ikipe ikomeye muri Kenya

Yanditswe: Tuesday 05, Feb 2019

Sponsored Ad

Umutoza w’umunyarwanda Casa Mbungo Andre watoje amakipe atandukanye arimo AS Kigali,Kiyovu Sports,Police FC n’ayandi,yamaze gusinyira ikipe ya AFC Leopards isanzwe yitwa Ingwe iri mu makipe akunzwe cyane muri Kenya.

Sponsored Ad

Casa Mbungo wendaga gusinyira ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyira ikipe ya Ingwe amasezerano y’umwaka umwe n’igice aho agiye gufasha iyi kipe imerewe nabi kongera kwisuganya.

Casa Mbungo wasezeye muri Kiyovu Sports ayishinja kumwambura,yerekeje muri iki gihugu kiri kwakira abanyarwanda benshi mu ruganda rwabo rwa ruhago.

Casa Mbungo agiye gukorana na Ndayishimiye Eric Bakame waguzwe mu mwaka ushize kugira ngo aze kuyifasha kurinda izamu ryayo.

Mbungo ni umwe mu batoza b’abahanga mu Rwanda kuko ari umwe mu batoza b’Abanyarwanda babashije gutwara igikombe cy’Amahoro muri 2015,atari muri Rayon Sports cyangwa APR FC zihariye ibikombe mu Rwanda.

Casa Mbungo yafashije AS Kigali kugera mu ijonjora ribanziriza kujya mu matsinda ya CAF Confederations Cup ari kumwe na AS Kigali.

Casa Mbungo agiye muri Kenya aho asanze abakinnyi batandukanye b’Abanyarwanda barimo Muzerwa Amini,Tuyisenge Jacques,Mvuyekure Emery n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa