Kigali

Casa Mbungo yamenyesheje Kiyovu Sports ko ashobora kwegura nibatamuhemba [Yakosowe]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 October 2018 Yasuwe: 1629

Umutoza wa Kiyovu Sports, Casa Mbungo Andre, yandikiye ibaruwa ubuyobozi bw’ikipe ye,abusaba kumuhemba amafaranga y’umushahara bamurimo mu gihe cy’iminsi 30,bitaba ibyo akegura ku mirimo ye..

Uyu mutoza wageze muri Kiyovu Sports umwaka ushize akayifasha kwitwara neza muri shampiyona nyuma y’aho yari irokotse kujya mu cyiciro cya kabiri,yandikiye ubuyobozi bwe ibaruwa kuri uyu wa Gatatu taliki ya 24 Ukwakira 2014, abusaba gukora ibishoboka byose bakamuhemba umushahara w’ amezi asaga 3 bamurimo mu gihe cy’iminsi 30, bitaba ibyo akegura ku mirimo ye.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwagize ikibazo cy’amafaranga kubera ko akarere ka Nyarugenge katarabaha inkunga kabemereye,byatumye batabasha guhemba umutoza n’abakinnyi.

Casa Mbungo yafashije Kiyovu Sports kurangiza shampiyona y’umwaka ushize ari ku mwanya wa 5 ndetse mu minsi ishize yavugwaga mu yandi makipe arimo AS Kigali yahaye akazi Masudi Djuma na AFC Leopards yo muri Kenya.

Casa Mbungo yatoje umukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League 2018-2019,Kiyovu Sports yatsinze Kirehe FC ibitego 2-0, ndetse byitezwe ko azatoza umukino wo ku munsi w’ejo Kiyovu Sports izakira Marines FC.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sarpong na Rugwiro ntibakoze imyitozo ya mbere Rayon Sports yakoreye muri...

Abakinnyi babiri bakomeye muri Rayon Sports barimo Micheal Sarpong na...
24 August 2019 Yasuwe: 124 0

CAF CC: AS Kigali imaze gusezera KMC yo muri Tanzania

Ikipe ya AS Kigali ifashije abakunzi ba ruhago mu Rwanda kwinjira neza muri...
23 August 2019 Yasuwe: 3591 0

Kimenyi Yves yatunguwe n’agahimbazamusyi gahanitse Rayon Sports...

Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports,Kimenyi Yves yatangaje ko yatunguwe...
23 August 2019 Yasuwe: 4031 0

Tchabalala wamamaye muri Rayon Sports yasinyiye ikipe ya Bugesera FC...

Rutahizamu Hussein Tchabalala wamenyekanye mu makipe abiri yo mu Rwanda...
23 August 2019 Yasuwe: 3026 1

Cristiano Ronaldo yatangaje impamvu aterekeje muri Arsenal yamushatse akiri...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu ba mbere ku isi,yavuze ko yaganiriye...
23 August 2019 Yasuwe: 2248 0

Rutanga yavuze amayeri bazakoresha kugira ngo basezerere ikipe ya Al...

Kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric yabwiye abanyamakuru mbere yo...
23 August 2019 Yasuwe: 2684 0